Umuryango wa nyakwigendera Tupac Shakur, umwe mu baraperi bâibyamamare ku isi, watanze ikirego mu rukiko rwo mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika, usaba indishyi zâakababaro ziturutse ku rupfu rwe rwabaye mu 1996.
Iki kirego kiregwamo byâumwihariko Duane Davis uzwi ku izina rya âKeefe Dâ, wahoze ari umuyobozi wâagatsiko kâabagizi ba nabi, kuri ubu utegereje kuburana ku ruhare akeekwaho mu rupfu rwa Tupac.
Nkâuko byatangajwe nâikinyamakuru BBC, uyu Davis ni we muntu rukumbi kugeza ubu umaze gushinjwa ku mugaragaro muri uru rubanza, nubwo we yakomeje guhakana ibyo aregwa.
Umuryango wa Tupac uvuga ko urupfu rwe rwaturutse ku mugambi mugari wateguwe nâabantu benshi, ukaba ari yo mpamvu bifuza ko uru rubanza rwafasha kumenya abandi bose baba baragize uruhare muri uwo mugambi.
Tupac Shakur yari umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip-Hop mu myaka ya 1990, aho yagurishije kopi zirenga miliyoni 75 zâindirimbo ze. Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo izitwa âHit âEm Upâ na âCalifornia Loveâ. Yanagize uruhare no mu gukina filime zitandukanye.
Ubuzima bwe bwaje guhagarara mu buryo butunguranye muri Nzeri 1996, ubwo yaraswaga inshuro nyinshi mu gitero cyagabwe ku modoka yari arimo mu Mujyi wa Las Vegas. Yaje kwitaba Imana nyuma yâiminsi itandatu ari mu bitaro, afite imyaka 25 gusa.
Polisi ivuga ko Duane Davis yaba yaragize uruhare mu gutegura icyo gitero afatanyije nâumwuzukuru we, nyuma yâamakimbirane yabaye hagati yabo na Tupac muri casino.
Abashinjacyaha bagaragaje ko Davis yari umwe mu bayoboye igikorwa cyâubwicanyi, ndetse ngo yanatanze amabwiriza yo kwica Tupac. Bivugwa kandi ko yari mu modoka yarashweho, nubwo hataramenyekana neza uwarashwe.
Abandi bantu batatu bari muri iyo modoka hamwe na Davis, barimo nâuwo mwuzukuru we, bose bamaze gupfa.
Urubanza rwa Davis ruteganyijwe gutangira muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo gusubikwa inshuro zitandukanye.
Iki kirego gishya cyatanzwe na Maurice Shakur, murumuna wa Tupac, uhagarariye umutungo wâumuryango. Bavuga ko bizeye ko ibimenyetso bishya bizafasha kumenya neza abantu bose bagize uruhare muri uru rupfu rwabaye hashize hafi imyaka 30.


