Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, wari umunsi uteye ubwoba ku bacuruzi bo mu isoko rya Kinama riherereye muri Zone ya Kinama muri Komini Ntahangwa, mu Ntara ya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’uko ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye.

Abatangabuhamya bavuga ko inkongi y’umuriro yatangiye ahagana mu ma saa 8h15 za mu gitondo maze yibasira igice kinini cy’isoko, cyane cyane igice kirimo ibicuruzwa byaka umuriro, harimo n’amavuta yo kwisiga. Serivisi zishinzwe kuzimya umuriro zahageze zitinze nyuma gato.
Kugeza saa sita, bari bakigerageza kuzimya umuriro. Biravugwa ko amarira n’agahinda byagaragaraga ku maso y’ababuze ibyabo.

Inkuru dukesha Iwacu-Burundi ivuga ko bamwe mu bacuruzi bagerageje kwishora mu muriro ngo barebe ko hari icyo barokora ariko abashinzwe umutekano barababuza ku bw’umutekano wabo.

Guverineri w’Intara ya Bujumbura ndetse n’umuyobozi wa Komini Ntahangwa basuye aho hantu kugira ngo basuzume ibyangiritse.


