UEFA Champions league: PSG itsinze Atalanta hamana igera muri 1/2 cy’Irangiza

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, ibaye ikipe ya mbere ishoboye kugera muri 1/2 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions league y’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Atalanta yo mu gihugu cy’u Butaliyani.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wabimburiye 1/4 cy’Irangiza cya UEFA Champions, mu mukino wabereye i Lisboa mu gihugu cya Portugal.

Igitego cyo ku munota wa 89 w’umukino cya myugariro Marquinhos ukomoka muri Brazil ndetse n’icyo munota wa gatatu w’inyongera cy’Umunya Cameroon Eric Maxime Choupo-Moting, byari bihagije kugira ngo Paris Saint-Germain y’Umutoza Thomas Tuchel ishobore kugera muri 1/2 cy’Irangiza cya UEFA Champions league.

Ni umukino wagoye cyane ikipe ya PSG, dore ko byasabye abakinnyi bayo gukina ubutaruhuka iminota hafi 70 yose kugira ngo bishyure igitego bari batsinzwe n’Umunya-Croatia Mario Pašali? ku munota wa 26 w’umukino.

Abakinnyi nka Neymar Jr ni bamwe mu bitanze cyane muri uyu mukino, bafashwa cyane n’abarimo Kylian MbappĂ© na Eric Maxime Choupo-Moting binjiye mu kibuga basimbura.

Ikipe ya kabiri igomba gukina 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league, iramenyekana kuri uyu wa kane hagati ya Leipzig yo mu Budage na Atletico Madrid yo mu gihugu cya Espagne, zombi zihurira mu mukino wa 1/4 cy’irangiza na wo uzabera i Lisboa muri Portugal.

Ni mu gihe ku wa gatanu hategerejwe umukino karundura hagati ya FC Barcelona yo muri Espagne na Bayern Munich yo mu Budage, na ho ku wa gatandatu w’iki cyumweru Manchester City yo mu Bwongereza ikazisobanura na Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa, mu mukino usoza 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league y’uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *