Kayonza: Umuyobozi w’ishuri akurikiranweho kwiba ‘Fer à beton’

Sangiza iyi nkuru

Kanamugire Pascal wari umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Mukarange Catholique mu karere ka Kayonza, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB we n’abandi bagabo babiri, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bagiye kugurisha ibyuma bya Fer á beton zari zigenewe kubaka ibyumba by’amashuri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama ni bwo Kanamugire na bagenzi be batawe muri yombi n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, nyuma yo gufatwa bagiye kugurisha biriya bikoresho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye BWIZA ko Kanamugire yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bari bamubonye atwara biriya byuma.

Ati: “Yarafashwe ibyo ni ukuri, ni Fer à beton yari yapakiye zo kubaka amashuri, yafashwe agiye kuzigurisha. Abaturage ni bo batanze amakuru bayaha inzego z’ubuyobozi turakurikirana n’iz’umutekano turamufata.”

Gitifu wa Mukarange yavuze ko Kanamugire ari mu maboko y’ubugenzacyaha bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye BWIZA ko RIB igikora iperereza kuri Kanamugire na bagenzi be babiri, mbere yo kubashyikiriza ubushinjacyaha.

Abo bandi barimo Murinzi Jean d’Amour, umwarimu muri kiriya kigo akaba n’uwarushinzwe kurinda ububiko ziriya Fer á beton zari zibitsemo, ndetse n’uwitwa Bimenyimana Jean Pierre.

Umuvugizi wa RIB yagize ati: “Bakekwaho kunyereza ibikoresho by’ubwubatsi, ni Fer à beton 128, ariko iperereza rirajyakomeje wenda dushobora gusanga hari ibindi bananyereje. Dosiye rero ziri gukorwa, zizashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n’amategeko.”

Kanamugire Pascal na bagenzi be bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, gihanwa n’ingingo ya 10 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ni icyaha gihanishwa “igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku ncuro eshatu kugeza kuri eshanu z’umutungo wanyerejwe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *