U Rwanda n’u Burundi byemeranyije igihe impunzi za mbere zizatahukira

Sangiza iyi nkuru

Inama yahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zifuje gutaha, yanzuye ko ikiciro cya mbere cy’izo mpunzi kizataha ku wa 27 Kanama 2020.

Bwari ubwa mbere u Rwanda n’u Burundi biganiriye ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi zimaze imyaka itanu mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, nyuma y’uko u Rwanda rwakunze gishinjwa n’u Burundi kuzifata bugwate.

Amakuru y’uko icyiciro cya mbere cya ziriya mpunzi kizataha mu byumweru bibiri biri imbere, yemejwe na Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda.

Aganira na BBC yagize ati: “Kuko uruhande rw’u Burundi rukeneye ibyumweru bibiri byo gutunganya ahantu hazakoreshwa mu kwakira abatashye, banzuye ko ikiciro cya mbere kizagenda tariki 27 z’ukwezi kwa munani.”

Mme Elise yavuze ko uruhande rw’u Rwanda narwo rwamenyesheje impunzi zose z’Abarundi ko abifuza gutaha bose, “buri wese ku giti cye kandi ku bushake agomba kwegera UNHCR ikamufasha”.

Ati: “Natwe nka UNHCR twiteguye gufasha buri wese ushaka gutaha, kandi twishimiye ko impande zombi uyu munsi zicaranye zikumvikana uko kubacyura bikorwa, none aba mbere bazagenda mu byumweru bibiri.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aganira n’itangazamakuru ku wa gatatu yavuze ko mbere ya Covid-19 hari impunzi nibura 200 zatahaga buri kwezi ku giti cyazo, gusa aho icyo cyorezo cyadukiye Leta y’u Burundi ikaba yaragiye yanga kuzakira kimwe n’abaturage basanzwe bari baraje mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, byiganjemo ibyo gushaka ubuvuzi.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu birimo impunzi nyinshi z’Abarundi, dore ko rucumbikiye izibarirwa muri 72,000. Ruza inyuma ya Tanzania na DR Congo, abenshi muri izo mpunzi bakaba ari abahunze imvururu zishingiye kuri Politiki zabaye mu Burundi mu myaka itanu ishize.

UNHCR ibarura impunzi z’Abarundi zirenga 430 000 ziri mu bihugu bya Tanzania (164,873), DR Congo (103,690), u Rwanda (72,007), Uganda (48,275), Kenya (13,800), Mozambique (7,800), Malawi (8,300), Afurika y’epfo (9,200) na Zambia (6,000).

Muri abo ababarirwa muri 8,500 ni bo bamaze gutahuka baturutse mu bihugu bya Tanzania na Zambia, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Burundi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Rwanda n’u Burundi byemeranyije igihe impunzi za mbere zizatahukira
    Hari abataha batarinze kwitabaza HCR

  2. U Rwanda n’u Burundi byemeranyije igihe impunzi za mbere zizatahukira
    Hari abataha batarinze kwitabaza HCR

  3. U Rwanda n’u Burundi byemeranyije igihe impunzi za mbere zizatahukira
    Izi nzu babagamo ntacyo zakoteshwa aba barundi basubiyemo iwabo?!??!

  4. U Rwanda n’u Burundi byemeranyije igihe impunzi za mbere zizatahukira
    Izi nzu babagamo ntacyo zakoteshwa aba barundi basubiyemo iwabo?!??!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *