Nyuma yâuruhererekane rwâindirimbo zitwa ko zamamaza ubusambanyi cyangwa zirimo ubutumwa bwâurukozasoni nka ‘Igare’ ya Mico The Best, ‘Ntiza’ ya Bruce Melodie na Mr. Kagame, ‘Micro’ ya Davis D, ‘Ubushyuhe’ ya Bruce Melodie na DJ. Pius, ‘Saa Moya’,âŚ, abenshi baravuze, bagira impungenge ndetse bibaza ku hazaza hâumuco nyarwanda ndetse nâindangagaciro zawo, ndetse nâabakibyiruka.
Abahanzi bakora ibi kugira ngo binjize akayabo k’amafaranga, ababishinzwe bakifuza ko bihagarara mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’umuco, ariko se ni ikihe kizatsinda uru rugamba rw’umuhenerezo hagati y’umuco n’ifaranga?
Biciye mu nzira zitandukanye, cyane cyane imbuga nkoranyambaga, hari abatabaje inzego zahawe inshingano zo gusigasira umuco nka Minisiteri yâUrubyiruko nâUmuco, Inteko Nyarwanda yâUrurimi nâUmuco (kuri ubu itakibaho), ndetse hari nâabisabiye bamwe mu bakora muri izi nzego kugira icyo bakora. Aba bifuza ko abahanzi nyarwanda bahagarika gukomeza guhanga indirimbo zirimo bene ubu butumwa, byaba biciye mu majwi cyangwa mu mashusho.
Hari kandi impanuro za bamwe mu bafite inshingano zo gusigasira umuco zigenewe abahanzi nâababakurikira. Urugero rwa hafi ni urwâumupfumu Rutangarwamaboko uyoboye Ikigo Nyarwanda cyâUbuzima Bushingiye ku Muco. Ku wa 13 Kanama 2020, yagize ati: âNtimukirize ayâUbuhone ngo abitwa abahanzi bahanzweho no gukuruza rubanda rubohohohaho ku mbuga ngurukanabutumwa bakwirakwiza urukozasoni, ubundi se mwasiga isĂ´oko yanyu mukabura gusakuma ibyo mubonye? Mwaterekereye abazimu banyu mukareba ko mudatuza..?â
Inzego zibishinzwe zarasubije, kandi zihora zisubiza
Minisiteri yâUrubyiruko nâUmuco yanenze abahanzi bashyira hanze ibi bihangano bihabanye nâumuco nyarwanda, ndetse ishishikariza urubyiruko kutabyishoramo.
Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yagize ati: âTurasaba urubyiruko kutishora mu bihangano bijyanye no gutatira umuco wacu, ibihangano bitajyanye nâindangagaciro zacu.â
Ibyo Minisitiri Mbabazi yatangaje bihura nâibyo Inteko Nyarwanda yâumuco nâUrurimi yagiye itangaza mu bihe bitandukanye. Kunenga abasohora ibi bihangano, kubibabuza no gushishikariza abandi bahanzi guhanga ibijyanye nâindagaciro zâumuco nyarwanda ni byo bikubiye muri ubwo butumwa. Iyi Nteko mu minsi ishize, yongeyeho ko aba bahanzi nibadahagarika ibi bihangano, izakorana nâizindi nzego zibishinze, bafatanye kubirwanya.
Gukurikirwa cyane (high popularity) ni yo soko yâamafaranga ku bahanzi
Minisitiri Rosemary Mbabazi, RALC, abahanzi ndetse nâabakurikirana umuziki, bemeza ko ibihangano bitandukiriye umuco bikurura umubare munini wâabakurikira umuhanzi. Minisitiri Mbabazi mu nkuru ya Igihe, yagize ati: âHari nâabandi twabonye babikoresha nabi mu izina ryo gushakisha ababakurira benshi, bagakora ibindi biteye isoni.â
Ibyo gukurura abakurikira abahanzi binyuze mu gushyira hanze indirimbo zirimo ubutumwa bwâurukozasonani (nkâuko byitwa) bimaze kumenyerwa mu muziki ugezweho, kuva muri Leta Zunze Ubumwe zâAmerika hafatwa nkâiwabo wâumuziki kugera mu Karere kâAfurika yâIburasirazuba kwa Diamond Platinumz wakoze indirimbo nka Kwangaru na Mwanza, kugera mu Rwanda ahasohowe indirimbo twakomojeho haruguru.
Uwakora isuzuma ku mbuga zishyirwaho ibi bihangano nka YouTube, yabibona neza. Aho usanga indirimbo iba yarebwe kenshi, ifite abayikunze (likes) benshi, ibitekerezo nabyo byisukiranya. Kurebwa cyane (byâumwihariko) ni cyo gituma umuhanzi ashobora kwinjiza amafaranga menshi.
Ubusenguzi bwihuse ku ndirimbo: Ntiza, Igare, Micro nâizindi
Indirimbo âMicroâ ya Davis D yashyizwe ku rubuga rwa YouTube tariki ya 14 Nyakanga 2020. Ubu imaze kurebwa inshuro zirenga 467,265, ifite abayikunze (likes) barenga 7000, ibitekerezo byayitanzweho ni 497 byiganjemo ibyâabo yashituye. Iyi ni iya kabiri yakunzwe cyane mu zo Davis D yakoze, nyuma ya Dede yagiye hanze tariki ya 24 Ukwakira 2019, imaze kurebwa inshuro zirenga 2,189,746, ndetse yakunzwe (likes) nâabarenga 10,000, itangwaho ibitekerezo 556.
Indirimbo âIgareâ ya Mico The Best yagiye ku rubuga rwa YouTube tariki ya 21 Kamena 2020. Kugeza ubu imaze kurebwa inshuro zirenga 923,192, abayikunze barenga 9000, ibitekerezo byayitanzweho ni 884. Iyi ndirimbo nâubwo imaze igihe gito, ni yo imaze kurebwa cyane mu zo uyu muhanzi yashyize kuri uru rubuga zose.
Indirimbo âNtizaâ ya Mr. Kagame yafatanyije na Bruce Melody kuva yajya ahagaragara tariki ya 14 Gicurasi 2020, imaze kurebwa inshuro zirenga 842,946, yakunzwe n’abarenga 7000, itangwaho ibitekerezo 688. Ubushyuhe ya Dj. Pius na Bruce Melody kuva yajyaho tariki ya 2 Nyakanga 2020, imaze kurebwa inshuro zirenga 652,042, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo 575. Indirimbo âSaa Moyaâ ya Bruce Melody yashyize kuri YouTube tariki ya 23 Nyakanga 2020 imaze kurebwa inshuro 851,383, ibitekerezo bimaze kuyitangwaho bimaze kugera kuri 995.
Abahanzi bazungukira iki mu kureka ibihangano byitwa ko biteye isoni?
Nkâuko bigaragara, izi ndirimbo twavuze haruguru zirakurikirwa cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, bigaragara ko hari itandukaniro rinini hagati yazo nâizo abahanzi batambutsaga mu bihe bya mbere. Gukurikirwa cyane ni byo bituma ba nyirâibihangano bamenyekana cyane, amahirwe yo kwinjiza akayabo kâamafaranga akiyongera.
Mu gihe baba bahagaritse ibihangano nkâibi bazunguka cyangwa se bazahomba? Nibabireka, bazongera guhanga nkâuko babikoraga mbere, ikintu cyafatwa nko gutera intambwe isubira inyuma. Iri rizakomeza kuba ihurizo rikomeye ku nzego zifite mu nshingano guharanira inyungu zâabahanzi no gusigasira umuco nâindangagaciro zawo.



2 Responses
Urugamba rw’umuhenerezo hagati y’umuco n’ifaranga; hazatsinda iki?
Umunyamakuru yatangiye inkuru neza ariko umwanzuro ni umusonga; ibi byaba bivuga ko twemereye ikibi gusimbura ikiza kugirango icyo kibi cyungukire abantu bake kandi igihugu cyose kihatakariza ku bijyanye n’umuco n’uburere? Ni akumiro! Minisiteri nayo ibyo bavuze numvise ari ukwikiza; nonese ko hariho itegeko ribuza umuntu gusindira mu ruhame kuki iby’ibihangano bibangamiye uburere n’umuco byo bidashyirirwaho ametegeko abikumira cyangwa abihana? Ababijijukiwe muzadushyirireho bwa buryo bwa “subscription” tujye tubukoresha mu gusaba inteko ishinga amategeko gushyiraho cyangwa kuvugurura itegeko runaka. Naho ubundi nimukomeza kwiraza i Nyanza iyi crisis yo kwamamaza ubusambanyi mu buhangano izagira ingaruka zikomeye.
Urugamba rw’umuhenerezo hagati y’umuco n’ifaranga; hazatsinda iki?
Umunyamakuru yatangiye inkuru neza ariko umwanzuro ni umusonga; ibi byaba bivuga ko twemereye ikibi gusimbura ikiza kugirango icyo kibi cyungukire abantu bake kandi igihugu cyose kihatakariza ku bijyanye n’umuco n’uburere? Ni akumiro! Minisiteri nayo ibyo bavuze numvise ari ukwikiza; nonese ko hariho itegeko ribuza umuntu gusindira mu ruhame kuki iby’ibihangano bibangamiye uburere n’umuco byo bidashyirirwaho ametegeko abikumira cyangwa abihana? Ababijijukiwe muzadushyirireho bwa buryo bwa “subscription” tujye tubukoresha mu gusaba inteko ishinga amategeko gushyiraho cyangwa kuvugurura itegeko runaka. Naho ubundi nimukomeza kwiraza i Nyanza iyi crisis yo kwamamaza ubusambanyi mu buhangano izagira ingaruka zikomeye.