Ikipe ya Gasogi United kuri uyu wa gatanu, yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Iddy Museremu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yagereranyije nk’Intare y’akanwa Rwabwiga.
Inkuru y’uko uyu musore yasinyiye iyi kipe yabanje gutangazwa n’ibitangazamakuru by’iwabo i Burundi, mbere yo kwemezwa na Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Ubutumwa ikipe ya Gasogi yatambukije buragira buti: “Ohhhhhhhh Intare y’Akanwa Rwabwiga yamenyekanye! Iddy Museremu uyoboye abatsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona y’u Burundi incuro nyinshi. Perezida wa Gasogi United KNC amaze kubyemeza.”
Mu minsi ishize Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yari yatangaje ko ikipe ye hari rutahizamu ukomeye igomba gusinyisha, gusa ntiyatangaza uwo ari we.
Rutahizamu Iddy Museremu wasinyiye ikipe ya Gasogi United, yakiniraga ikipe ya Le Messager Ngozi y’iwabo mu gihugu cy’u Burundi. Ni umwe mu bafashije iyi kipe kwegukaba igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, dore ko ari we warangije iyo shampiyona ayoboye abatsinze ibitego byinshi.
Museremu yatsinze ibitego 19, akaba yari imbere ya Jospin Nshimirimana wakiniraga Aigle Noire watsinze ibitego 18 cyo kimwe na rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Nihoreho Arsène watsinze ibitego 17.
Gasogi United ni imwe mu makipe azaba afite ubusatirizi bukomeye mu mwaka utaha w’imikino, kuko uretse Iddy Museremu iyi kipe yanamaze gusinyisha abarimo Iradukunda Jean Bertrand na Bola Lobota bombi bose bazaba bayoboye ubusatirizi bwayo.


