Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama, yandikiye Karasira Aimable wari umwarimu wayo imubwira ko imwirukanye mu bakozi bayo kubera amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Mu ibaruwa yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa UR, Prof. Philipp Cotton, Karasira yabwiwe ko yirukanwe nyuma yo “guhuriza hamwe amakosa [ye] ashingiye ku myitwarire.”

Prof. Cotton yagize ati: “Mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanwe mu kazi kawe muri Kaminuza y’u Rwanda kandi bigahita byubahirizwa.”

Mu makosa Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko Karasira yazize, harimo “Kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo binyuze mu matangazo atavugwaho rumwe akorerwa mu ruhame hakoreshejwe imiyoboro y’itangazamakuru itandukanye, by’umwihariko amatangazo anyuranyije n’indangagaciro, amahame n’inshingano” ze nk’umurezi.

Kaminuza kandi yashinje Karasira “Gukwirakwiza amakuru agamije gushishikariza abantu kwanga no kuyubahuka cyo kimwe n’izindi nzego, ibyo Kaminuza ivuga ko binyuranyije n’Iteka rya Perezida No. 45/01 ryo ku wa 30 Kamena 2015, rishyiraho Amategeko agenga imyitwarire y’umwuga asaba abakozi ba leta kubaha buri gihe inzego za Leta, Politiki na gahunda za Guverinoma.”

Andi makosa harimo guta igihe cye mu bikorwa bitubaka umwuga we ndetse no gukorana agasuzuguro ibikorwa ahabwa, aho Kaminuza yavuze ko yatinze gushyira kuri Internet amasomo yari kwifashishwa mu kwigisha abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

Karasira Aimable yirukanwe ku busabe bwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, gusa hanashingirwa kuri Raporo ya Komisiyo Ishinzwe imyitwarire muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yirukanwe nyuma y’uko ku wa 27 Nyakanga yari yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda imusaba gutanga ibisobanuro ku birimo ibyo atangariza ku rubuga rwa YouTube agaragaza ko adashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda, ndetse no gutuka abayobozi bayo.

Muri iyo ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga CST, Dr. Ignace Gatare, yagaragaje ko kaminuza yagiye yandikira Karasira kenshi kugira ngo yisobanure ariko akaba atarigeze ahinduka.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philipp Cotton, yavuze ko ibisobanuro Karasira yatanze ku wa 27 Nyakanga ubwo bamwandikiraga bitanyuze Kaminuza.

Karasira ku wa 27 Nyakanga yari yabwiye BWIZA ko intandaro yatumye Kaminuza imusaba ibisobanuro ari umuyobozi uri muri Guverinoma y’u Rwanda [twahisemo kudatangaza amazina], akemeza ko kuba kaminuza yari yamwandikiye imusaba ibisobanuro ku byo atangariza ku rubuga rwa YouTube nta bushobozi ibifitiye.

Ati: “Njye mbona bashaka gukora nk’abashinjacyaha cyangwa abagenzacyaha.”

Karasira yavuze kandi ko nta kindi ibaruwa yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda igamije kitari ukumwirukanisha ku mwanya w’ubwarimu ayifitemo.

Karasira Aimable yari umwarimu muri iyi Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2008, akaba yigishaga mu ishami ry’Ubumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science) muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (College of Science and Technology) iherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Uwo mujama niwe wizize,nyirakarimi kabi yatanze umurozi gupfa,ikindi namubwira ntawuvuganinjya mu kanwa,urasebya leta kandi uri umukozi wayo?itonde muvandimwe

  2. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Uwo mujama niwe wizize,nyirakarimi kabi yatanze umurozi gupfa,ikindi namubwira ntawuvuganinjya mu kanwa,urasebya leta kandi uri umukozi wayo?itonde muvandimwe

  3. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Yari amaze guhaga amafaranga ya leta atangira kuyirengwaho.

  4. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Yari amaze guhaga amafaranga ya leta atangira kuyirengwaho.

  5. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Yari amaze guhaga amafaranga ya leta atangira kuyirengwaho.

  6. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Yari amaze guhaga amafaranga ya leta atangira kuyirengwaho.

  7. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    UWO MUYOBOZI MWANZE KUVUGA YITWA BAMPOYIKI?

  8. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    UWO MUYOBOZI MWANZE KUVUGA YITWA BAMPOYIKI?

  9. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Ntazabura akandi yibitseho ibishuri byinshi, gusa ikibazo umuntu ahunga ikimwirukankaho, ntahunga ikimwirukamo nibakoko ibi mumuvuzeho ari ukuri byaba biteye isoni k’umuntu w’umurezi , nkaba namwisabira kwisubiraho kuko hanze aha ni habi cyane abadafite akazi baragowe yewe n’abikorera iyo muganiriye wumva amarira ari yose, niba bishoboka azisabire imbabazi kuko umuryango we ni wo uzabibabariramo cyane niba ntabushobozi bondi yari afite ,ariko ubwo yirukanywe bisabwe na Commission y’abakozi ba Leta asigaranye amahirwe ya nyuma kujuririra icyemezo cyayo mu rukiko T.G.I bya kwanga akazamara imyaka 7 nta kazi muri Leta nyuma y’aho akazasaba icyitwa ihanagurwabusembwa nabwo ariko bizaturuka ku myitwarire azgaragaza muri icyo gihe cyose ,ariko hagati aho arcyari umwere imbere y’amategeko kuko atarahamywa amakosa akekwaho bidasubirwaho n’umucamabza ubifitiye ububasha.

  10. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane

  11. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Umurengwe wica nkinzara. Ameze nka Kayumba ibi babiterwa ninda yasumbye indagu. banamukanzemo i Mageragere asobanukirwe ibiro apima naho ubundi arakomeza gukoronga.

  12. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Umurengwe wica nkinzara. Ameze nka Kayumba ibi babiterwa ninda yasumbye indagu. banamukanzemo i Mageragere asobanukirwe ibiro apima naho ubundi arakomeza gukoronga.

  13. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Abamwirukanye ni nabo bakamuhaye kd burya iyakaremye niyo ikamena cishwaha x ninde uyemera narabibonaga ko Ari kwicukurira ark one-day nzishima nanjye numvise umuyobozi ntavuze izina bamwirukanye cg afte ibyo inkoko zimubaza erega agatinze kazaza namenyo ya ruguru

  14. Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
    Abamwirukanye ni nabo bakamuhaye kd burya iyakaremye niyo ikamena cishwaha x ninde uyemera narabibonaga ko Ari kwicukurira ark one-day nzishima nanjye numvise umuyobozi ntavuze izina bamwirukanye cg afte ibyo inkoko zimubaza erega agatinze kazaza namenyo ya ruguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *