1781274397810

Ntukajyane telefoni mu bwiherero

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bajya mu bwiherero bitwaje telefoni zabo, bakayikoresha bari kwituma cyangwa bari mu bindi bikorwa by’isuku. Icyakora, inzobere mu buzima zivuga ko iyo ngeso ishobora kugira ingaruka ku buzima no ku isuku.

1. Telefone ishobora kubika bagiteri n’utundi dukoko dutera indwara

Ubwiherero ni hamwe mu hantu hashobora kuba hari bagiteri n’utundi dukoko dutandukanye. Iyo ukoresheje telefoni yawe muri icyo cyumba, ibyo binyabuzima bishobora kuyijyaho. Nyuma yo kuyifata, ushobora kubyimurira ku maboko, ku maso, ku buriri cyangwa no ku biribwa urya utabizi.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko telefoni zishobora gutwara bagiteri nyinshi igihe zitajya zisukurwa buri gihe.

2. Gukoresha telefoni bishobora gutuma umara igihe kinini wicaye ku musarani

Abantu benshi batangira kureba imbuga nkoranyambaga, gusoma inkuru cyangwa kureba amashusho bari mu bwiherero, bikarangira bamazemo igihe kinini kurusha uko byari bikenewe.

Abaganga bavuga ko kumara igihe kirekire wicaye ku musarani bishobora kongera umuvuduko ku mitsi yo mu gice cyo hasi cy’umubiri, bikaba byongera ibyago byo kugira ibibazo nka ‘hemorrhoids’ (indwara y’imitsi y’inyuma y’umubiri yibaruka cyangwa ikabyimba).

3. Bishobora kongera ububata bwo gukoresha telefoni

Gukoresha telefoni igihe cyose, harimo no mu bwiherero, bishobora gutuma umuntu arushaho kuyishingiraho. Kwisanga uhora ureba imbuga nkoranyambaga cyangwa amashusho bishobora gutuma utakaza umwanya, bikagabanya umusaruro mu kazi cyangwa mu masomo, ndetse bikongera ubucakara bwo gukoresha ecran.

Icyo abaganga bagira inama

Inzobere zishishikariza abantu kwirinda kujyana telefoni mu bwiherero igihe bishoboka. Banagira inama yo kuyisukura kenshi hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe, kugira ngo hagabanuke ibyago byo kwandura indwara no gukwirakwiza mikorobe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *