Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zitabajwe ngo zirinde Ikibuga cy’Indege cya Malakal n’inkengero zaho mu rwego rwo kwirinda abagerageza kugaba ibitero bigamije gusahura imfashanyo zigenewe abaturage.
Ibi byatangajwe na UNMISS kuri uyu wa Gatatu, itariki 17 Kamena 2026, mu butumwa yanyujije kuri X.

“Kugira ngo imfashanyo z’ubutabazi zitambuke neza kandi hashyirweho ahantu hatekanye hakorerwa mu nkengero z’ikibuga cy’indege cya Malakal, muri Sudani y’Epfo abasirikare b’ingofero z’ubururu baturutse mu Rwanda bagenzuye ako gace kugira ngo hatangwe uburinzi”, ibi ni ibyatangajwe na UNMISS.

Ikibuga cy’indege cya Malakal gisanzwe kirindwa n’Ingabo z’igihugu cya Sudani y’Epfo (SSPDF), zikora mu izina rya guverinoma y’igihugu, ndetse n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe Kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Mu gihe inshingano z’ibanze z’umutekano w’igihugu zireba guverinoma, Ingabo za UNMISS, cyane cyane Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro zaturutse mu Rwanda ni zo zirinda aho indege zigwa. Ubu bufatanye butuma hakomeza kubaho umutekano kandi bigatuma imfashanyo n’ibikorwa by’ubukungu mu karere ka Upper Nile bikomeza.


