Uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, yafashe icyemezo cyo kwitabaza amategeko nyuma y’uko umuhanzi wo muri Uganda Moses Ssali, uzwi nka Bebe Cool, amushinje ku mugaragaro kugira uruhare mu buriganya bwamukorewe.
Mu nyandiko y’amapaji abiri yasinywe n’ibiro by’abanyamategeko Mbidde & Co. Advocates ku wa 17 Kamena 2026, Mutesi Jolly yavuze ko ibyo Bebe Cool yatangaje ari ibinyoma bimusebya, bityo amusaba kubikosora mu maguru mashya cyangwa agahura n’ingaruka z’amategeko.
Abanyamategeko ba Mutesi Jolly bavuga ko ku wa 16 Kamena 2026, ahagana saa 23:00 z’umugoroba, Bebe Cool yakoresheje konti ye yemejwe ku rubuga rwa X (Twitter), @BebeCoolUG, atangaza amagambo avuga ko Mutesi Jolly yaba yaragize uruhare mu buriganya cyangwa uburiganya bwo kumwambura amafaranga bwabaye mu mwaka wa 2025.
Nk’uko ibaruwa ibivuga, ayo magambo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agamije gutesha agaciro Mutesi Jolly, kumushyira mu isoni no kwangiza izina rye imbere y’abaturage, kandi ngo nta shingiro afite.
Abanyamategeko be bashimangiye ko umukiliya wabo atigeze agirana na Bebe Cool imikoranire iyo ari yo yose, haba mu bucuruzi, mu itumanaho cyangwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose.
Bagize bati:Â “Mu rwego rwo gukuraho urujijo, umukiliya wacu nta na rimwe yigeze akorana namwe, kugirana namwe ibiganiro cyangwa kugira isano iyo ari yo yose. Nimero ya telefoni muvuga ko yakoreshejwe mu buriganya ntabwo ari iye kandi nta sano afitanye na yo.”
Iyo baruwa inibutsa ko ku wa 4 Ukwakira 2024, umuntu witwa Tumwine Daniel yari yaratangaje kuri X ko nimero ya telefoni +447731728382, Bebe Cool yavuze ko ari iya Mutesi Jolly, yari yarafashwe n’abatekamutwe bayikoresha bashuka abantu.
Iyo nyandiko ivuga ko icyo gihe byari bimaze kumenyekana ko iyo nimero itari iya Mutesi Jolly, ahubwo yari ikoreshwa n’abatekamutwe biyitirira abantu batandukanye kugira ngo babone uko bashuka abaturage.
Abanyamategeko bavuga ko ibi byerekana ko Bebe Cool yari afite amakuru cyangwa byibuze yari akwiye kuba azi ko ibyo yatangaje bidafite ukuri, ariko akabikora uko byagenda kose.
Muri iyo nyandiko, Mutesi Jolly yasabye Bebe Cool gukora ibintu bikurikira mu gihe kitarenze amasaha 48 nyuma yo kwakira ibaruwa: guhita ahagarika gukomeza gutangaza cyangwa gukwirakwiza ayo makuru, gukuraho inyandiko zose zisebya Mutesi Jolly, gutangaza inyandiko yo kwisubiraho ku mugaragaro, yemera ko ibyo yavuze atari ukuri, gusaba imbabazi Mutesi Jolly mu buryo bugaragara kandi bungana n’ubwamamare bw’aho yatangarije ibyo amushinja, gutanga inyandiko yanditse yemeza ko atazongera gutangaza amakuru nk’ayo, kugaragaza aho yakuye amakuru yakoresheje mu kumushinja.
Abanyamategeko ba Mutesi Jolly bavuga ko Bebe Cool naramuka atubahirije ibyo asabwa muri ayo masaha 48, bazahita batangiza ikirego mu nkiko batabanje kongera kumumenyesha.
Banavuze ko bashobora gusaba indishyi z’ibyangiritse byose, haba ku izina rya Mutesi Jolly, ku cyubahiro cye ndetse no ku bindi byangiritse bitewe n’ibyo bavuga ko ari ugusebanya no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.
Ibaruwa isoza ivuga ko iyi ntambwe ifashwe itari ukuvuga ko Mutesi Jolly aretse ubundi burenganzira bwose ahabwa n’amategeko, ahubwo ko azakomeza kubwifashisha igihe cyose bibaye ngombwa.
Kugeza ubu, Bebe Cool ntabwo aratangaza igisubizo ku mugaragaro kuri iyi baruwa y’abanyamategeko ba Mutesi Jolly. Icyakora, iyi nkubiri ikomeje gukurikirwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda no muri Uganda, aho benshi bategereje kureba icyemezo azafata mu minsi iri imbere.


