Abarimo umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier n’abakinnyi biganjemo aba Kiyovu Sports na Rayon Sports, bashyizwe mu kato nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 bakitabira ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Michael Sarpong wahoze akinira Rayon Sports.
Ni ibirori byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Fazenda ku cyumweru, byitabirwa n’abarimo incuti za hafi za Sarpong n’umukunzi we uzwi nka Djazila, gusa nta wari wambaye agapfukamunwa ndetse nta guhana intera kwarimo nka zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Mu mafoto yagiye hanze hagaragaramo Karekezi Olivier uheruka kuza mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Kiyovu Sports, cyo kimwe n’abakinnyi nka Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports, Mugisha Gilbert wa Rayon Sports, Rugwiro Herve na we wa Rayon Sports n’abandi bantu batandukanye.
Aba bose cyo kimwe n’abari kumwe na bo ni bo bashyizwe mu kato, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, wabwiye Radiyo Rwanda ko abantu 11 muri 13 bari bitabiriye biriya birori, bamaze gushyirwa mu kato.
CP Kabera yagize ati: “Bariya bantu bari bameze kuriya bafatanye urunana urumva atari ikibazo mu gihe bigaragara ko iyo ahantu hahuriye abantu benshi bifashe kuriya biteza ikibazo. Ntabwo umunsi umwe [mu kato] uhagije kandi ntabwo twakwizera ko baba ari bazima. Iminsi y’akato ijyenwa na RBC [Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi] nkeka iri bwubahirizwe. N’abandi bose bakwiye kubyumva, icyorezo kirica kandi ni ikibazo.”
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu yavuze ko abandi babiri bagishakishwa mu gihe hari n’abandi bahamagajwe na polisi kugira ngo batange amakuru.
Abari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukino wa Sarpong bashyizwe mu kato, nyuma y’igitutu abakoresha imbuga Nkoranyambaga babashyizeho babashinja gukerensa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, ibishobora gutuma Abanyarwanda basubizwa muri Gahunda ya Guma mu Rugo.
Ni mu gihe kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Kanama 2020 kivuga ko “amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe”, mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cyakomeza cyakwirakwira.



2 Responses
Abarimo Karekezi Olivier bashyizwe mu kato nyuma yo kwitabira isabukuru y’umukunzi wa Sarpong
Abantu bamwe na bamwe baradohotse gusa birababaje kubona abantu nkaba badashihoza, ngo bakunde ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo.
Abarimo Karekezi Olivier bashyizwe mu kato nyuma yo kwitabira isabukuru y’umukunzi wa Sarpong
Abantu bamwe na bamwe baradohotse gusa birababaje kubona abantu nkaba badashihoza, ngo bakunde ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo.