Urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa rwemeje ko rutahizamu w’Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) ndetse na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi, azaburanishwa ku kirego cyo gufata ku ngufu. Hakimi w’imyaka 27 y’amavuko akomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko ategereje urubanza kugira ngo abone umwanya wo kwisobanura.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Hakimi yavuze ko yishimiye ko urubanza rugiye kuba kuko ruzamuha amahirwe yo kuvuga ukuri kwe imbere y’urukiko.
Ibi birego byatangiye muri Gashyantare 2023, nyuma y’uko umugore wari ufite imyaka 24 icyo gihe agejeje ikirego kuri polisi yo mu gace ka Val-de-Marne, hafi ya Paris. Uwo mugore yavuze ko yari yaramenyanye na Hakimi banyuze ku rubuga rwa Instagram muri Mutarama 2023, nyuma amusura iwe akoresheje imodoka yari yatumijwe n’uwo mukinnyi.
Nk’uko ikirego cye kibivuga, ngo Hakimi yamukozeho kandi amusoma atabimuhereye uburenganzira, nyuma akamufata ku ngufu. Uwo mugore yavuze ko yaje kumusunika akamwikiza, ahita yandikira inshuti ye ubutumwa, iza kumutwara.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Mediapart ku nshuro ya mbere, uwo mugore wakoresheje izina rya “Jeanne” mu rwego rwo kurinda umwirondoro we, yavuze ko yifuza urubanza kugira ngo yumvikanwe.
Yagize ati: “Ndashaka kwisobanura. Ndashaka ko abantu banyizera.”
Ku ruhande rwa Hakimi, umwunganizi we mu mategeko, Fanny Colin, yavuze ko icyemezo cy’urukiko kitatunguranye kandi ko kuba urubanza rugiye kuba bidasobanuye ko umukiriya we ahamye icyaha.
Yagize ati: “Ibi twari tubyiteze. Nta kigaragaza ko ahamwa n’icyaha. Akomeje gushimangira ko arengana.”
Na ho umwunganizi w’uregwa, Rachel-Flore Pardo, yavuze ko icyemezo cyo kohereza uru rubanza mu rukiko cyahaye umukiliya we icyizere n’ihumure.
Kugeza ubu, urukiko ntiruratangaza itariki uru rubanza ruzatangirira.
Mu gihe ibi bibaye, Hakimi akomeje gukinira Maroc mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho ikipe ye ifite umukino wa kabiri mu matsinda.


