Nsholecadeau1-1280x720

Ese nta masezerano ari hagati ya Kinshasa na Kigali?: Musenyeri Nshole 

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), Mgr Donatien Nshole, yavuze ko hari ibibazo bikomeye bikwiye gusubizwa ku mubano uri hagati ya Leta ya RDC n’u Rwanda, anaburira ko gutegura referandumu abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 batarimo byaba ari ukwemeza gucamo ibice igihugu.

Yabigarutseho ku wa Kabiri mu kiganiro cya ‘Space’ cyo ku rubuga rwa X cyayobowe n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala.

Nshole ubwo yasubizaga ihuriro Union Sacrée de la Nation rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi ryashinje abepisikopi ba CENCO gukora ibikorwa byo guhungabanya ubutegetsi no gukorana n’u Rwanda, yavuze ko ikibazo gikwiye kubazwa abayobozi ba Kinshasa.

Ati: “Umwe mu bepisikopi yabajije umwe mu badepite bo ku ruhande rw’ubutegetsi ati ‘ ese nta masezerano ari hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’u Rwanda, kugira ngo bo bakomeze kugenzura ibice bafite mu maboko yabo, na bo bakabarema gakomeza gukora uko bishakiye hano?”

Uyu mwepiskopi yagaragaje ko bitumvikana impamvu Kinshasa ishaka gukora amatora ya kamarampaka nyamara Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bikigenzurwa na AFC/M23, ibyo yashimangiye ko byaba ari ukwemeza gucamo ibice Congo.

Yunzemo ko niba Kinshasa igamije umugambi wo gukora referandumu itarimo Kivu zombi, ” ababa bafitanye imikoranire na Kagame ni bo.”

Mu kiganiro cye, Nshole yanamaganye bikomeye itangazo rya Union Sacrée ryavuze ko imyanzuro ya CENCO yamagana ko muri Congo Kinshasa haba ariya matora azagena niba itegeko nshinga rigomba guhinduka “yafashwe n’abepisikopi bake”, ashimangira ko abari bitabiriye inama bose bayishyigikiye.

Ati: “Abavuga ibyo ni abadepite n’abasenateri bazi neza icyo ‘quorum’ ari cyo. Iyo Inteko Ishinga Amategeko yateranye ikuzuza quorum, ntibavuga ko ari abadepite bake. Abepisikopi bose bari bahari bemeranyije ku mwanzuro wafashwe.”

Mgr Nshole yavuze kandi ko bidakwiye ko impaka za politiki zihabwa umwanya munini mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubuzima bw’abaturage.

Yashimangiye ko Kiliziya Gatolika itazahagarika kuvuga ku bibazo ibona bishobora kugira ingaruka ku gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *