Kapiteni wa Manchester United afunzwe azira kurwana na Polisi

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Harry Maguire, yatawe muri yombi na Polisi yo mu gihugu cy’u Bugiriki nyuma yo kurwana na yo.

Harry Maguire amaze iminsi mu gace ka Mykonos mu gihugu cy’u Bugiriki aho yagiye kuruhukira mu gihe agitegereje ko shampiyona y’Abongereza itangira. Ni nyuma yo gusezererwa na Sevilla FC muri Europa League.

Ikinyamakuru Proto Thema cyo mu Bugereki cyavuze ko Harry Maguire afunzwe, nyuma y’ubushyamirane bwabereye hanze ya kamwe mu tubyiniro two muri kariya gace ka Mykonos, gusa nta tangazo risobanura ibyabaye Polisi y’u Bugiriki irasohora.

Amakuru avuga saa sita n’igice mu ijoro ryakeye ari bwo Polisi yatabajwe, nyuma y’uko udutsiko tubiri tw’Abongereza twarwaniraga hanze ya kamwe mu tubyiniro.

Polisi ikihagera ngo abagabo batatu bari bari muri utwo dutsiko barayisatiriye, barayikubita ndetse baranayituka ubwo yageragezaga guhosha imirwano.

Abo bagabo batatu barwanyije Polisi barimo na Harry Maguire bahise bajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mykonos, aho bagejejwe bakanakomeza gushyamirana n’abapolisi.

Manchester United Harry Maguire abereye Kapiteni, yemeje ko yamenye ibyabaye ku mukinnyi wayo, yemeza ko ari gukorana n’inzego z’ubuyobozi z’u Bugiriki kugira ngo arekurwe.

Itangazo Man United yasohoye riragira riti: “Ikipe izi ibyabereye i Mykonos mu ijoro ryakeye bivugwamo Harry Maguire. Twavuganye na Harry kandi ari gukorana byimazeyo n’abayobozi b’Abagiriki kugeza ubu nta bindi bisobanuro dutanga.”

Harry Maguire yaherukaga gutangaza ko bashenguwe cyane no gutsindwa na Sevilla yo muri Espagne ikabasezerera muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Europa League.

Ku bwa Maguire, gusezererwa na Sevilla “Bisobanuye byinshi kuri twe, abasore bababaye cyane. Dufite itsinda ryiza ry’abasore bazi icyo bivuze gukinira iyi kipe, bityo gutsindwa ntabwo byemewe.”

Maguire yasobanuye ko Manchester United yaremye uburyo bwinshi bw’ibitego ikina na Sevilla, gusa abakinnyi bayo baza kugorwa n’ubunararibonye buke.

Magingo aya Manchester United irateganya gutangira imyitozo mu minsi iri imbere, mu rwego rwo kwitegura umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’Abongereza ya 2020/2021 uzahihuza na Burnley. Ni umukino wagombaga kuba ku wa 12 Nzeri, gusa uza gusubikwa kubera ko Manchester United na Manchester City zongerewe igihe cy’ikiruhuko bijyanye no kuba zari zihagarariye Ubwongereza mu marushanwa y’Iburayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *