Kuri uyu wa Mbere ushize, umuherwe w’Umushinwa wagiye mu buhungiro yakatiwe imyaka 30 y’igifungo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azira kunyereza amafaranga y’abashoramari arenga miliyari imwe y’amadolari (miliyoni 880 €).
Inteko y’abacamanza i New York yasanze Guo Wengui ahamwa n’ibyaha byinshi birimo uburiganya n’iyezandonke, umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko ibi byagize ingaruka ku bantu babarirwa mu magana ku Isi.

Guo Wengui ni nde?
Umuherwe mu by’ubucuruzi bw’imitungo, Guo Wengui, azwi kandi nka Miles Guo cyangwa Ho Wan Kwok. Nyuma yo gushinjwa uburiganya mu gihugu cye cy’amavuko, yahunze u Bushinwa ajya gutura muri Amerika mu 2015.
Abayobozi b’u Bushinwa banamushinje gufata ku ngufu, gushimuta, gutanga ruswa n’ibindi byaha. Guo yahakanye ibyo birego.

Muri Amerika, yabaye umwe mu banenga cyane ishyaka rya gikomunisiti riyoboye u Bushinwa (CCP) arangije yigira inshuti y’umuhanga mu bya politiki akaba n’uwahoze ari umujyanama wa Trump, Steve Bannon.
Bannon na Guo batangaje muvoma ya politiki ihuriweho bise “New Federal State of China” cyangwa “Leta Nshya y’u Bushinwa” ugenekereje mu Kinyarwanda, bayisobanura nk’itsinda ry’abavugizi rigamije guhirika ubutegetsi bw’u Bushinwa muri Kamena 2020.


