Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidakwiye gukomeza gusobanurwa nk’ingaruka z’igitero cyaturutse hanze cyangwa kwitirirwa u Rwanda gusa, ahubwo ko imizi yacyo iri mu bibazo bya politiki, imiyoborere n’ubuzimagatozi bw’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni bimwe mu byo yavuze mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo kuri uyu wa 30 Kamena 2026, umunsi iki igihugu cyizihijeho imyaka 66 kimaze kibonye ubwigenge.
Nangaa yavuze ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi n’abamushyigikiye bamaze igihe bagaragaza ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC nk’igitero cyaturutse hanze, aho bavuga ko igisubizo cyacyo kiri mu gucyura ingabo z’u Rwanda bavuga ko ziri ku butaka bwa Congo.
Yagize ati: “Mu gihe kirekire, FĂ©lix Tshisekedi n’abamwegereye bakomeje kwerekana ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igitero cyaturutse hanze, kigarukira mu Burasirazuba bw’igihugu. Dukurikije iyo myumvire, igisubizo cyacyo cyashingiraga ku icyurwa ry’ingabo z’u Rwanda bavuga ko ziri muri Congo no kongera kwigarurira uturere turi mu buyobozi bwacu.”
Yavuze ko iyo myumvire yatumye abafatanyabikorwa mpuzamahanga benshi bibanda ku bibazo by’umutekano, bakirengagiza ibibazo bya politiki n’iby’inzego za Leta ziri imbere muri RDC.
Nk’uko Nangaa yakomeje abivuga, gahunda ya Perezida Tshisekedi yo guhindura Itegeko Nshinga yagaragaje ko ikibazo cya RDC kirenze kure intambara ibera mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ati: “Uyu munsi, ibyabaye byamaze kunyomoza iyo myumvire. Mu gutangiza gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga, FĂ©lix Tshisekedi ubwe yerekanye ko ikibazo cya Congo kitagarukira gusa ku mutekano wo mu Burasirazuba.”
Yongeyeho ko imyigaragambyo yamagana uwo mushinga n’uburyo yakiriwe n’ubutegetsi byagaragaje ko RDC ihanganye n’ibibazo byimbitse birimo ibya politiki, ubuyobozi bw’igihugu, umutekano, ibibazo by’umwimerere w’abenegihugu ndetse n’ubuzimagatozi bw’ubutegetsi.
Nangaa yavuze ko, mu mboni za AFC/M23, amahoro arambye atazaboneka igihe impamvu z’imbere mu gihugu zikomeje kwirengagizwa, ahubwo ikibazo cya RDC kigakomeza gusobanurwa nk’igiterwa n’amahanga gusa.
Ibi yabivuze mu gihe ubutegetsi bwa RDC bukomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 no kohereza ingabo zarwo ku butaka bwa Congo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rwakomeje guhakana ibyo birego, rugasobanura ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC gishingiye ahanini ku bibazo by’imbere muri icyo gihugu, birimo imiyoborere imaze imyaka myinshi inengwa, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irenga 200 ikorera muri ako karere, ndetse no kuba umutwe wa FDLR ugikomeje gukorana n’ingabo za Leta ya Congo, ibintu u Rwanda ruvuga ko bibangamira umutekano warwo.


