Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko abana bavukiye muri iki gihugu bafite uburenganzira bahabwa n’itegeko nshinga bwo gufata ubwenegihugu bwaho, rwanga icyifuzo cya Donald Trump cyo guhagarika iyi politiki imaze imyaka 150.
Mu cyemezo 6-3, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, John Roberts, yemeje ko abana bavukiye muri Amerika “ku babyeyi baba bahari mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa by’agateganyo” ari “abaturage ba Amerika bakivuka” hakurikijwe ivugururwa rya 14.
Perezida Trump yari yarashatse kugabanya ubu burenganzira binyuze mu cyemezo cy’ubuyobozi, avuga ko abana b’abimukira badafite ibyangombwa ndetse na bamwe mu bashyitsi b’agateganyo “batagengwa n’ubu bubasha”, bityo bakaba batemerewe kubona ubwenegihugu bw’amavuko.
Iki cyemezo ni imbogamizi ikomeye kuri gahunda ya Trump yo guhangana n’abimukira, kandi cyakiriwe neza n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nk’uko bitangazwa na BBC.


