Mu bice bimwe na bimwe by’Isi nka Ukraine, Myanmar n’u Buyapani, Guverinoma y’u Bushinwa yashinjwe gukoresha “dipolomasi y’amasura abiri.” Ngo ni amayeri yo gusezeranya ku mugaragaro amahoro, ubufatanye mu bukungu n’umutekano mu karere mu gihe bushyira igisirikare cyabwo imbere kandi bugafata ingamba zituma intambara ikomeza nko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Sudani.
Ikinyamakuru Africa Defense Forum kivuga ko hari ingero no muri Afurika, aho ibikorwa bya Beijing bitavugwaho rumwe cyangwa binyuranye n’ibyo busezeranya. Bivugwa ko mu ntambara y’abenegihugu muri Sudani, u Bushinwa buvuga ko bushaka amahoro nk’umuhuza ushoboka. Ariko iyo ngingo itandukanye cyane n’ubwiyongere bw’intwaro zikorwa n’amasosiyete ya leta yabwo, bigatuma intambara ikomeza kubera guha ibikoresho impande zombi zihanganye.
Umusesenguzi mu bijyanye n’imiyoborere n’imibanire y’amahanga, Samir Bhattacharya, avuga ko iyi dipolomasi y’amasura abiri y’u Bushinwa irimo gukoreshwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho ngo bwagiye bufatanya na guverinoma mu gihe bukomeza umubano mu bya gisirikare n’ubukungu n’u Rwanda na Uganda. Impuguke zigenga z’Umuryango w’Abibumbye zikaba zishinja ibi bihugu byombi gushyigikira inyeshyamba za M23.
Mu nyandiko ye yo ku itariki ya 11 Gicurasi, Bhattacharya, wo mu kigo cy’ubushakashatsi cya Observer Research Foundation, yaranditse ati: Ati: “Ibikorwa byiyongera bya gisirikare n’inganda za gisirikare bya Beijing mu karere byerekana inzira ifunganye kandi yo gusahurira mu nduru, ishobora kongera umutekano muke. Iyi dipolomasi y’amasura abiri igamije kurinda ishoramari no kongera ijambo, ishobora guhungabanya iryo shoramari bushaka kurinda.”
Bivugwa ko iby’ibanze bishishikaje u Bushinwa muri DRC bishingiye ku bukungu. Amasosiyete afitanye isano rya hafi na Beijing agenzura igice kinini cy’ibirombe bya cobalt, coltan, umuringa na uranium, kandi Ingabo za Congo zoherejwe kenshi mu birombe by’amabuye y’agaciro mu burasirazuba kugira ngo zirinde umutungo w’u Bushinwa.
Mu burasirazuba, imirwano ikomeje hagati ya Leta ya DRC n’inyeshyamba za M23 igaragaramo indege zitagira abapilote n’intwaro z’Abashinwa ku mpande zombi.
Bhattacharya yaranditse ati: “[U Bushinwa] bwateye inkunga gahunda z’imyitozo ku bashinzwe umutekano muri Congo, butanga ubufasha bw’ibikoresho, kandi bushishikariza kohereza ingabo zaho kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro acukurwa n’u Bushinwa.” Ati: “Ubu buryo butuma Beijing irengera inyungu zayo mu gihe ikomeza kugaragaza isura y’igihugu cyubahiriza kutivanga nka politiki yacyo.”
Abahanga bavuga ko mu gukomeza umubano mu by’umutekano icya rimwe na DRC n’abo ihanganye na bo, u Bushinwa butuma amakimbirane akomeza mu gihe buvuga ko bushaka amahoro. Mu myaka yashize, Norinco, uruganda runini rucuruza intwaro mu Bushinwa, hamwe n’andi masosiyete yo mu Bushinwa ngo yagurishije u Rwanda imbunda za artillery n’izindi ntwaro. Hagati aho kandi, DRC yaguze icyiciro cyayo cya mbere cya drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4 muri China Aerospace Science and Technology Corp. mu 2024.
Bhattacharya yaranditse ati: “Ku ruhande rumwe, u Bushinwa burashaka umutekano muri DRC kugira ngo burinde ishoramari ryinshi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.” Ati: “Ku rundi ruhande, gukomeza gukorana n’ibihugu bituranye bigabanya ubushake bwo gufata icyemezo gifatika mu makimbirane yo mu karere.”


