2026-07-01_10-12-27_0_copy_1000x666

Umubare w’ingabo impuguke za Loni zivuga ko u Rwanda rufite muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zikomeje gukorera ku butaka bw’icyo guhugu, kandi ko umubare wazo ushobora kuba uri hagati ya 14,000 na 18,000.

Mu gika cya 96 cy’iyo raporo, impuguke za Loni zivuga ko mu Ukuboza 2025, “muri Kivu y’Amajyepfo hari hagati y’abasirikare 8,000 na 10,000 ba RDF, mu gihe muri Kivu y’Amajyaruguru bari hagati ya 6,000 na 8,000.”

Raporo ikomeza ivuga ko nta bimenyetso byerekana ko izo ngabo zigeze zikurwa muri RDC nyuma y’icyo gihe, ahubwo ngo habayeho gusimburana kw’abasirikare no kohereza abandi bashya kugeza igihe raporo yasohorewe.

Impuguke za Loni zivuga kandi ko RDF yakomeje guha AFC/M23 ubufasha bukomeye mu bikorwa bya gisirikare, burimo kohereza ingabo zidasanzwe (Special Forces), gukoresha drones, ibikoresho by’intambara bikoresha ikoranabuhanga rigezweho, ibikoresho byo guhungabanya itumanaho ry’umwanzi (electronic warfare), ndetse n’ubushobozi bwo kohereza vuba ingabo n’ibikoresho ku mirongo y’urugamba.

Raporo ivuga ko nko mu gitero cyasize M23 ifashe umujyi wa Uvira mu Ukuboza 2025, “u Rwanda rwohereje abasirikare barenga 8,000, barimo abo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, hamwe n’ibikoresho bya gisirikare biremereye.”

Ivuga kandi ko icyo gikorwa cyari cyarateguwe mbere kandi ko cyari kigamije gufasha AFC/M23 kwagura ibice igenzura.

Mu yandi makuru akubiye muri raporo, impuguke za Loni zivuga ko RDF yari ifite ibirindiro ku mirongo y’imbere y’urugamba, ikagira uruhare mu gufungura inzira z’ibitero no gushyigikira ibikorwa bya AFC/M23 mu bice bitandukanye byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Raporo inashidikanya ku mpamvu u Rwanda rwagiye rutanga zo kuvuga ko ibikorwa byarwo bya gisirikare bigamije kwirwanaho ku iterabwoba ry’umutwe wa FDLR.

Impuguke zivuga ko zabonye ibikorwa bya RDF byabereye no mu duce tutagaragayemo abarwanyi ba FDLR, harimo no mu gitero cyagabwe kuri Uvira.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje guhakana ibi birego.

Kigali ivuga ko raporo z’Itsinda ry’Impuguke za Loni zidakunze kwita ku makuru yose yatanzwe kandi ko zigaragaza ishusho ituzuye y’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda ruvuga ko ingamba zarwo z’umutekano zishingiye ku kurinda umutekano warwo no guhangana n’imitwe irimo FDLR, ifatwa nk’iteje ikibazo ku mutekano warwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply