20260629174808_171088906_3559337762694247149_640_359_85_webp

Uruhinja rwavutse rufite amaboko ane n’amaguru ane

Sangiza iyi nkuru

Mu mwaka wa 2014, uruhinja rw’umuhungu rwavutse rufite amaboko ane n’amaguru ane mu ntara ya West Bengal mu Buhinde, ibintu byakuruye imbaga y’abaturage baturukaga hirya no hino baza kurureba.

Bamwe mu baturage b’Abahindu babifashe nk’igitangaza, bavuga ko uwo mwana ashobora kuba afitanye isano n’ibigirwamana byabo, cyane cyane Brahma, bakunze gushushanya afite amaboko menshi. Ibyo byatumye ibitaro yavukiyemo bisurwa n’abantu benshi bashakaga kumwibonera.

Icyakora, abaganga basobanuye ko ibyo atari igitangaza, ahubwo ari uburwayi buvukanwa buzwi muri siyansi. Bavuze ko amaboko n’amaguru y’inyongera ari ibisigazwa by’impanga itarakuze neza (parasitic twin), aho umwe mu mpanga adakura uko bikwiye, ibice bimwe by’umubiri bikaguma bifatanye n’undi mwana.

Nubwo abaganga basobanuye impamvu y’iyo miterere, bamwe mu baturage bakomeje kubona uwo mwana nk’ikimenyetso kidasanzwe, bituma polisi ishyiraho ingamba zo kugenzura imbaga y’abamusuraga.

Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko bene ibi bibazo bibaho nubwo ari bike cyane, kandi ko bishobora kuvurwa binyuze mu kubagwa, bitewe n’imiterere y’umwana n’ubuzima bwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply