Visi-Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge, yasezeye ikipe ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo.
Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Tuyisenge yari yasinyiye Petro Atletico amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana na Gor Mahia yo muri Kenya. Yari yaguzwe asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Tuyisenge yemeje ko yatandukanye n’iriya kipe yo muri Angola abinyujije kuri Twitter ye.
Ati: “Ndumva nshimishijwe cyane no kuba naragize amahirwe yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda, byampaye ubunararibonye bukomeye kubana namwe mwese, mwarakoze kumpa amahirwe yo kugaragariza icyo nshoboye hano. Ndabifuriza ibyiza muri uru rugendo rugikomeje.”
Gutandukana kwa Jacques na Petro Atletico, bifitanye isano no kuba ataratanze umusaruro yari yitezweho, ahanini bitewe no kubura umwanya uhoraho wo gukina.
Ibyo binajyana n’ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize kuri shampiyona ya Angola yasojwe nta kipe yegukanye igikombe, nyamara Petro Atletico ari yo yari iyiyoboye.
Tuyisenge Jacques ashobora kugaruka hano mu Rwanda nyuma y’imyaka ine ahavuye, hakaba hari amakuru amwerekeza mu kipe ya APR FC na Police FC yahoze abereye Kapiteni.
Biranashoboka ko uyu musore ashobora gusubira muri shampiyona ya Kenya yagiriyemo ibihe byiza, cyane mu kipe ya Gor Mahia yubakiyemo amateka.


