Umunya Brésil Ronaldinho Gaucó, yafunguwe nyuma y’amezi hafi atandatu afungiye mu gihugu cya Paraguay nyuma yo gufatanwa Passport y’impimbano.
Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Ronaldinho yatawe muri yombi ari kumwe na mukuru we witwa Roberto de Assis Moreira usanzwe akurikirana inyungu z’ubucuruzi bwe, bashinjwa kwinjira muri Paraguay bakoresheje Passports z’incurano.
Ronaldinho yari yagiye muri Paraguay mu bukangurambaga bugamije gushakira ubufasha abana batishoboye, yizihiriza isabukuru yimyaka 40 muri gereza ya Paraguay mbere y’uko we na mukuru we batanga ingwate maze bakimurirwa muri hoteli ihenze cyane bafungishijwe ijisho.
Abashinjacyaha ntibiyumvishaga buryo ki icyamamare nka Ronaldinho cyagira uruhare mu gukoresha passport y’impimbano, gusa bakemeza ko mukuru we ashobora kuba yari azi ko ziriya nyandiko z’inzira atari umwimerere.
Ronaldinho n’umuvandimwe we bafunzwe muri gereza iminsi 32, nyuma bajyanwa muri Hoteli y’inyenyeri eshanu aho bari bafungishijwe ijisho.
Bombi bamaze kurekurwa, gusa bakaba bagomba kwishyura abarirwa muri $200,000 (arenga miliyoni 193 z’amafaranga y’u Rwanda) y’ibyangirijwe.
Umucamanza Gustavo Amarilla ejo ku wa Mbere, yavuze ko inyandiko zo kubata muri yombi zavanweho, ndetse ubutabera bwa Paraguay bukaba nta kindi buzongera kubakurikiranaho.
Ronaldinho ni umwe mu bakinnyi b’ibihe byose umupira w’amaguru wagize mu mateka yawo, mbere yo kuwusezeramo muri 2015.
Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko ari mu bafashije ikipe y’igihugu cye cya Brésil kwegukana Igikombe cy’Isi cya gatanu muri 2002, ndetse akaba yaranatwaranye na FC Barcelona yo muri Espagne UEFA Champions league muri 2006 ndetse n’ibikombe bibiri bya shampiyona ya Espagne.
Ronaldinho yanakiniye amakipe akomeye nka AC Milan, Inter Milan na PSG yo mu Bufaransa, yose yubakamo ibigwi bikomeye nk’umukinnyi.


