Perezida w’u Burundi Gen. Evariste Ndayishimiye, yahaye imirimo mishya Pascal Nyabenda wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi akanaba Perezida w’Inama Nkuru y’icyo gihugu, amugira Visi-Perezida wa kabiri wa Banki Nkuru y’u Burundi (BRB).
Nyabenda yashyizweho n’iteka rya Perezida N° 100/046 ryo ku wa 25 Kanama 2020.
Pascal Nyabenda ni rimwe mu mazina akomeye muri Politiki y’u Burundi ryari rimaze iminsi ridafite imirimo, nyuma yo kurangiza manda ye nk’Umukuru w’Inteko Ishinga amategeko.
Ubwo uwari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yapfaga muri Kamena uyu mwaka, byari byitezwe ko Nyabenda agirwa Perezida w’Inzibacyuho, gusa Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rutegeka ko Gen. Evariste Ndayishimiye waherukaga gutorerwa kuyobora igihugu ahita arahizwa.
Mu kwezi gushize na bwo uyu mugabo yari yiyamamarije kuba umusenateri muri Sena y’u Burundi, gusa na bwo aza gutsindwa amatora n’umukandida wo mu ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi.



2 Responses
Burundi: Perezida Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Pascal Nyabenda
ndabona arakaye nkaho atishimiye uriya mwanya, iyo bamugira guverneri se ntibamugire visi- wa kabiri
Burundi: Perezida Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Pascal Nyabenda
ndabona arakaye nkaho atishimiye uriya mwanya, iyo bamugira guverneri se ntibamugire visi- wa kabiri