Umukerarugendo witwa Mike Oliver, yishimiye kwanduza agakoko gatera SIDA abakobwa barenga 30 bo mu gihugu cya Kenya ashyira ku karubanda amafoto yabo.
Mike yasambanyije bariya bakobwa mu gihe cy’amezi atatu, ababarirwa mu icumi asiga abateye inda mbere yo kuva muri kiriya gihugu.
Bivugwa ko yari yaje muri Kenya mu biruhuko, hanyuma agakurura bariya bakobwa abifashijwemo n’indoro ye nziza nsetse n’amafaranga menshi yari afite.
Oliver abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, yashyize ahagaragara amafoto ya bariya bakobwa abanenga avuga ko bacirieitse.
Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye, bamwe banenga uriya mugabo bamwita Umuhoza wa nabi, mu gihe abandi banenze abo yasambanyije babashinja kwiyandarika.
Oliver yongeyeho kwandika ubutumwa burebure ku rukuta rwe rwa Facebook, asebya cyane abagore bo muri Kenya.
Ati: “Naraje, ndareba, ndayobora! Ubwo incuti yanjye yambwiraga ko abagore bo muri Kenya ari inda, nanze kubyizera kugeza igihe naziye muri Kenya mfite umugambi. Ubwo nahise ntangira igikorwa, nishyura amacumbi mu mijyi mikuru itandukanye. Nabagiyeho ntabahohoteye, abarebare n’abagufi, ababyibushye n’abananutse, abibana, abafite abakunzi n’abubatse ariko bose ni inda.”
Mike Oliver avuga ko yemeranya n’incuti ye, ngo kuko abagore bo muri Kenya upfa kubatunga idorali ryawe gusa ubundi bakaza bakwirukira.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abamusabiye gutabwa muri yombi, gusa we ngo ntiyimva icyaha yaba yarakoze cyamutesha muri yombi.
Ati: “Natunguwe n’uko hari abashaka ko ntabwa muri yombi. Kubera ikihe cyaha se? Gukoresha amafaranga yanjye? Kugirana ibihe byiza n’abagore baciriritse? Cyangwa gushyira ahagaragara amafoto yacu? Ntawe nahase, ntawe nafashe ku ngufu icyo nakoze ni ukubereka idorali gusa.”
Uyu mugabo yavuze ko amafoto yashyize hanze ari make cyane ugereranyije n’ayo afite, gusa yemeza ko atari agamije kugira uwo akomeretsa uretse kwereka abagore barimo n’abiyita ko bigenga buryo ki baciriritse.
Ku bijyanye n’abamushinje kwanduza bariya bagore, yavuze ko atari we wenyine wanduye, ati: “Ni twese twanduye kuko sinjye muguzi njyenyine ubaho.”

6 Responses
Umuzungu wanduye SIDA yasakaje amafoto y’abakobwa barenga 30 yishimiye kwanduza (Amafoto)
Si Kenya gusa Aho yajya hose muribi bihugu byinshi bya Africa yayobora upfa kuba ufite ikofi niyo bareba kuruta kureba ingaruka zizavamo.

Gusandumvabimbabaje cyane rwosepe agire kwica ubuzima anabatangaze
Umuzungu wanduye SIDA yasakaje amafoto y’abakobwa barenga 30 yishimiye kwanduza (Amafoto)
Gusandumvabimbabaje cyane rwosepe agire kwica ubuzima anabatangaze