HNx1gb9XQAAUqEa

Tchanzu: Abarwanyi bashya 9,318 ba AFC/M23 basoje imyitozo ya gikomando

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Mbere, itariki ya 20 Nyakanga 2026, i Tchanzu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Igisirikare cya M23 kizwi nka “ARC” cyakoze umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare kabuhariwe (commandos) bashya 9,318, ibi bikaba ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bwacyo bwo gukora ibikorwa bya gisirikare.

Nyuma y’amezi menshi y’imyitozo ikomeye, aba basirikare bashya barangije amasomo yabo neza kandi batangaza ko biteguye gusohoza inshingano bahawe.

Ikigamijwe nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ni ugufata ingamba zo kurushaho kurinda abaturage batuye mu duce twabohowe kandi twamaze gutekana.

Ihuriro ry’inyeshyamba rya AFC/M23 ryongereye cyane imbaraga zaryo za gisirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), aho ubu rifite abarwanyi babarirwa hagati ya 30,000 na hafi 40,000.

Izi mbaraga ziyongereye bitewe n’ibikorwa bikomeye kandi bihoraho byo kwinjiza abarwanyi bashya mu gisirikare, harimo no kurangiza imyitozo kw’abasirikare nk’abarenga 7,500 basoje amasomo ya gikomando muri Gashyantare 2026 ndetse n’ingabo zidasanzwe (special forces) zirenga 1,500 zasoje imytozo muri Werurwe 2026.

Soma Izindi Nkuru

m_irene17-ba00e

M Irene yarongoye

August 15, 2026