IMG-20260724-WA0006

Wa musore wibye igifaru yahawe igihano

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 26 witwa Ebenezer Frimpong, yakatiwe igifungo cy’ukwezi kumwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwiba igifaru cya Polisi, mu Karere ka Ashanti muri Ghana.

Frimpong yakatiwe n’Urukiko rwa Kwadaso Circuit Court ruherereye mu Mujyi wa Kumasi, nyuma yo guhindura imyiregurire ye akemera icyaha, mu rubanza rwabaye ku wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026.

Mbere yari yabanje guhakana ko yakoze icyo cyaha.

Icyemezo cy’urukiko cyafashwe nyuma y’uko isuzuma ryakozwe n’abaganga b’indwara zo mu mutwe bo ku Bitaro bya Komfo Anokye Teaching Hospital, ryemeje ko Frimpong afite ubushobozi bwo kuburana kandi ko nta kibazo cyo mu mutwe afite.

Nk’uko byagarutsweho mu rubanza, iki gikorwa cyabaye ku wa 14 Mata 2026, ubwo umupolisi witwa Lance Corporal Joshua Denkyi yari atwaye imodoka y’intambara izwi nk’igifaru, ifite purake GP 1131, ayijyanye mu igaraje kugira ngo ikorwe.

Mu rugendo, uwo mupolisi yagize ikibazo cy’uburwayi maze ahagarika iyo modoka imbere ya farumasi.

Mu gihe yari yagiye kugura imiti, Frimpong bivugwa ko yinjiye muri iyo modoka arayitwara, yerekeza mu muhanda wa Nkawie–Abuakwa–Kumasi.

Uku kugerageza kuyiba kwatumye inzego z’umutekano zitabara vuba, aho abapolisi ndetse n’abatwara amapikipiki bo mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda n’Ubwikorezi (MTTD) batangiye kuyikurikirana.

Nyuma, Frimpong yafatiwe hafi y’agace ka Abuakwa, maze iyo modoka isubizwa mu maboko ya Polisi.

Ubwo Frimpong yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko ku wa 5 Gicurasi 2026, yari yahakanye icyaha.

Gusa nyuma y’uko raporo y’abaganga b’indwara zo mu mutwe igaragaje ko nta kibazo cyo mu mutwe afite, yahinduye imyiregurire yemera icyaha.

Mbere yo kumukatira, umucamanza Jephtha Appau yamubajije niba yumva ingaruka z’ibyo yakoze, maze amusubiza ko azisobanukiwe.

Nyuma y’ibyo, urukiko rwamukatiye igifungo cy’ukwezi kumwe, ruvuga ko igihano cyoroheje cyashingiye ku kuba ari umusore ukiri muto, akaba yari ahamwe n’icyaha bwa mbere ndetse akaba yaragize uruhare mu kwihutisha urubanza yemera icyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply