Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guhagarika mu byiciro imiyoboro ya telefoni igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho no guteza imbere itumanaho ryihuta kandi ryizewe mu gihugu.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko serivisi za 3G zizahagarikwa mu gihugu hose bitarenze ku wa 30 Kamena 2027, mu gihe gahunda yo guhagarika 2G yo izashingira ku isuzuma rizakorwa nyuma y’icyiciro cyo guhagarika 3G.
Iri suzuma rizareba uko imiyoboro ya 4G igeze ku rwego rwo gutanga serivisi zihagije mu gihugu, niba itumanaho rikomeza gukora nta nkomyi ndetse n’urwego rw’ikoreshwa ry’ibikoresho bihuye n’ikoranabuhanga rishya.
Guverinoma ivuga ko guhagarika 2G na 3G bizafasha abatanga serivisi z’itumanaho gukoresha ubushobozi bw’imiyoboro mu kwagura no kongera ubushobozi bwa 4G, ndetse mu gihe kiri imbere hakongerwa n’ikoreshwa rya 5G.
MINICT ivuga ko iyi gahunda izatuma abakoresha serivisi z’itumanaho babona internet yihuta, amajwi yumvikana neza n’itumanaho ridacikagurika, ndetse serivisi zirimo Mobile Money, serivisi za Leta zitangirwa kuri internet, uburezi n’ubuzima zikagenda zishingira ku miyoboro igezweho.
Muri uyu mwaka wa 2026, hazakorwa igerageza ryo guhagarika serivisi za 3G mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, mbere y’uko zihagarikwa burundu mu gihugu hose. Iri gerageza rizajyana no gukomeza kwagura aho 4G igera no gukurikirana urwego rw’imyiteguro y’abaturage n’abatanga serivisi.
Abaturage basabwe kugenzura niba telefoni na SIM card bakoresha bishobora gukoresha imiyoboro ya 4G cyangwa 5G.
Nk’abakiriya ba MTN bashobora gukanda *456*1# kugira ngo barebe niba SIM card yabo ari iya 3G cyangwa 4G, mu gihe abakiriya ba Airtel bashobora gukanda *255*5*4# kugira ngo bakore iryo suzuma.
Biteganyijwe ko abatanga serivisi z’itumanaho bagomba kumenyesha abakiriya bafite ibikoresho bishobora kutazongera gukorana n’imiyoboro mishya, kugira ngo babashe kuvugurura telefoni zabo, SIM card cyangwa byombi.
Leta kandi yasabye ibigo by’ubucuruzi n’inzego za Leta gukomeza kwitegura izi mpinduka, by’umwihariko abacyifashisha sisitemu zishingiye kuri 2G cyangwa 3G mu bikorwa birimo Mobile Money, kwishyurana, serivisi z’amazi n’amashanyarazi, ubwikorezi, ubuzima, umutekano ndetse na serivisi za Leta.
MINICT n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) bavuze ko bazakomeza gukorana n’abatanga serivisi z’itumanaho, inzego za Leta, abikorera n’abaturage, ndetse bagatanga andi mabwiriza uko gahunda yo guhagarika 2G na 3G izagenda ishyirwa mu bikorwa.


