Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yongeye kugaragara imbere y’ubutabera aburana imodoka ifite agaciro ka miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda yagurishije uwitwa Rukeratabaro.
Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo uwaguze iriya modoka yaregeye, asaba ko yafatirwa aho gukomeza kuba mu rugo rwa Dr. Habumuremyi, mu rwego rwo kwirinda ko hari ibindi byaha yakoreshwa.
Rukeratabaro Andre yiyambaje Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo arega Dr. Pierre Damien Habumuremyi mu kirego kivuga ko baguze imodoka miliyoni 25Frw, akamuhamo miliyoni 19Frw andi asigaye akazayishyura nyuma.
Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yaburanishije uru rubanza mbonezamubano ruregwamo Dr. Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.
Urubanza rwabaye hifashishijwe iya kure (Skype) mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko abunganira mu Mategeko Dr. Pierre Damien Habumuremyi bari kumwe na we kuri gerenza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, yagaragaye yambaye umwambaro wa ROSE uranga imfungwa.
Abunganira Rukeratabaro Andre bo bari kumwe na we ku Rukiko, aha nta Bushinjacyaha bwarimo kuko urubanza ni mbonezamubano.
Ruteratabaro Andre yabwiye Urukiko ko yaguze imodoka na Dr Habumuremyi ifite PLAQWE RAB 870Y yo mu bwoko bwa V8 bumvikana miliyoni 25Frw, ayigura ntabwo yishyuye amafranga yose nk’uko bigaragara no mu masezerano y’ubugure yakozwe ku wa 12/06/2020 imbere ya Noteri wa Leta.
Rukeratabaro icyo gihe yishyuye miliyoni 19Frw hasigara miliyoni 6Frw.
Ubwo Dr. Habumuremyi Damien yatabwaga muri yombi kubera ibyaha bindi aregwa, Rukeratabaro Andre yahise atanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo abone uko yishyura amafaranga yari asigaje ngo yegukane imodoka yahoze igendamo Minisitiri w’Intebe.
Avuga ko yagize impungenge ko Ubushinjacyaha bushobora gufatira imitingo ya Dr Pierre Habumuremyi kubera imanza zimufunze nshinjabyaha zidafite aho zihuriye n’ikibazo afitanye na Rukeratabaro, bigatuma ya modoka na yo ifatirwa cyangwa igakoreshwa ibindi.
Rukeratabaro yasabye Urukiko gutegeka ko Dr. Habumuremyi yishyurwa amafaranga yari asigaye mu yo bumvikanye, kuko mu masezerano havugwaga ko azahabwa imodoka ari uko yamaze kwishyura amafaranga yose asigaye.
Umucamanza yahaye umwanya Dr Pierre Damien Habumuremyi ngo yiregure, ahita avuga ko ibyavuzwe na Rukeratabaro Andre bitahabwa agaciro kuko yagombaga kwishyura amafaranga yose y’ubugure bw’imodoaka uko bari babyumvikanye ngo ariko ntabwo yabyubahirije ahubwo yashyize kuri konti ya Dr Pierre Damien Habumuremyi miliyoni 10Frw gusa.
Habumuremyi agasaba Urukiko ko Rukeratabaro yishyura miliyoni 15Frw asigaye kugira ngo abone kumuha imodoka.
Rukeratabaro Andre yahise abwira Umucamanza ko Habumuremyi abeshye ko yabonye miliyoni 10Frw.
Ati “Namuhaye miliyoni 19Frw amasezerano tuyakorera kwa Noteri wa Leta na nyiribwite ubwe ayashyiraho umukono.”
Umucamanza yamvise impande zombi avuga ko icyemezo kizafatwa ku wa 02 Nzeri 2020.
Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 03 Nyakanga 2020, akaba akurikiranweho ibyaha birimo ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye.
Yatawe muri yombi ayobora Ikigo Gishinzwe Imidari n’Impeta z’Ishimwe zihawa Intwari z’igihugu.



4 Responses
Dr Pierre Damien Habumuremyi yajyanwe mu nkiko n’uwo yagurishije V8
Eeeeh! Ko numva bitoroshye! Reka tubitege amaso! Bibaye ari ukuri ibyo Rukeratabaro avuga bikaba ari ukuri ! Uwari minister ko yaba ari ukurimanganyi!!
Dr Pierre Damien Habumuremyi yajyanwe mu nkiko n’uwo yagurishije V8
Eeeeh! Ko numva bitoroshye! Reka tubitege amaso! Bibaye ari ukuri ibyo Rukeratabaro avuga bikaba ari ukuri ! Uwari minister ko yaba ari ukurimanganyi!!
Dr Pierre Damien Habumuremyi yajyanwe mu nkiko n’uwo yagurishije V8
Iyagaramye ntawe utayigera Indiga, wasanga uyu nawe agiye kumufatirana mubibazo arimo akamuhuguza. Ubutabera bushishoze!
Dr Pierre Damien Habumuremyi yajyanwe mu nkiko n’uwo yagurishije V8
Iyagaramye ntawe utayigera Indiga, wasanga uyu nawe agiye kumufatirana mubibazo arimo akamuhuguza. Ubutabera bushishoze!