Abayobozi bagiye kujya baryozwa abishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye abayobozi b’inzego zibanze gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, aho bizagaragara ko ayo mabwiriza yishwe abayobozi bakazaba ari bo babiryozwa.

Minisitiri Shyaka yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo we na mugenzi we w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, bari kuri Radiyo y’Igihugu basobanura amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 yashyizweho.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, Inama y’Abaminisitiri yateranye, yashyizeho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwizwa rya kiriya cyorezo, nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’abacyandura isa n’aho yafashe indi ntera.

Mu mabwiriza mashya yashyizweho harimo ko Ingendo rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zihagarara, isaha ntarengwa yo kuba abaturage bageze mu ngo zabo ikaba saa moya z’umugoroba aho kuba saa tatu nk’uko byari bisanzwe; ndetse utubari twose aho tuva tukagera tugakomeza gufunga imiryango.

Mu busanzwe utubari two mu mahoteli n’amaresitora yo hirya no hino mu gihugu twari twemerewe gukora, gusa amabwiriza mashya nk’uko Minisitiri Shyaka yabisobanuye akaba avuga ko nta cyitwa akabari kemerewe gukora.

Yagize ati: “Muri ibi byemezo by’inama y’Abaminisitiri harimo ko utubari dufunze, twaba twa tundi twari twarafunze ndetse n’utungutu twajyaga tugenda tukimukira ahandi cyangwa se tukaba twakoreraga mu mahoteli, twose guhera uyu munsi turafunze.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko amaresitora yemerewe gukora, gusa izafatwa iri gucuruza akabari “izahita ifungwa nta nteguza.”

Umukwabu uheruka gukorwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’Inzego z’ibanze, wasize hafashwe utubari tugera kuri 3,500 twafatiwemo abakabakaba 13,000 mu kwezi kumwe.

Minisitiri Shyaka ahuza ubwinshi bwa bariya bantu no kuba inzego bireba zitarubahirije uko bikwiye ibyo zisabwa, ibyo yahereyeho asaba abayobozi kongera imbaraga mu rwego rwo kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza.

Yavuze ko aho bizajya bigaragara ko ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ridakorwa, abayobozi ari bo bazajya babihanirwa.

Ati: “Igishya kiri muri ibi byemezo by’inama y’Abaminisitiri ni uko tugomba gukaza ingamba zo gushyira mu bikorwa [amabwiriza] ariko ibyo biraza no kujyana n’ingamba z’uko tugomba gukaza ibihano. Nagira ngo rero mbonereho nsabe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko nta rundi rwitwazo.”

Yakomeje ati: “Ahantu hose umuyobozi wese ari, yaba Mayor, yaba umuyobozi w’Umurenge yaba umuyobozi w’akagari. Iyo fasi ni we uyibazwa, ni we uyikurikirana. Aho tuzajya dusanga ishyirwa mu bikorwa ridakora, amabwiriza akomeza kubangamirwa, uwo muyobozi na we azajya abibazwa.”

Yunzemo ati: “Rwose byumvikane, nta rwitwazo. Bayobozi nimuyobore fasi mushinzwe kandi muzirinde Coronavirus.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *