Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bahuriye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta i Nairobi, mbere yo guhura na mugenzi we Museveni.
Umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru wa Kenya kandi yahasanze Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa Congo Kinshasa wahageze ku mugoroba w’ejo ku wa Kane.
Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter ye, yemeje ko yahuye na Perezida Kagame mbere yo kwitabira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza RDC muri EAC.
Yagize ati: “Nahuye na Nyakuba Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mbere gato twembi twitabira isinya ry’amasezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC yabereye i Nairobi.”
Museveni ntiyatangaje ibyo we na Perezida Kagame bari bamaze igihe kirekire badahura imbonankubone ahanini bitewe n’amakimbirane y’u Rwanda na Uganda baganiriye.
Umuhango w’isinywa ry’amasezerano yinjiza RDC muri EAC urayoborwa na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri ubu uyoboye East African Community.
Ni nyuma y’uko ku wa 29 Werurwe abakuru b’ibihugu bigize EAC bemeje burundu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igihugu kinyamuryango cya karindwi cy’uriya muryango.











