Inkumi yakuruye ubugabo bw’umukunzi wayo bimuviramo urupfu

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Christopher Muchenga wo mu gace ka Mt Hampden mu gihugu cya Zimbabwe, yitabye Imana nyuma y’uko umukunzi we amukuruye ubugabo bari bari kurwana.

Umuvugizi w’umuryango wa Nyakwigendera Margaret Kamwaza, yavuze ko Christopher mbere y’uko apfa yari yasohokanye umugore we ngo bajye kugirana ibihe byiza dore ko yari yahembwe, gusa ibitari amahire bikarangira ibyari ibihe byiza bihindutse ibibi ngo kuko bashwanye bikagera n’aho barwana.

Amakuru avuga ko Christopher yapfuye nyuma y’uko umukunzi we witwa Mbuya Ropafadzo amukuruye ubugabo abifashijwemo n’undi musore bakundana bari hamwe.

Ati: “Bari bamaze ijoro ryose bari hamwe, hanyuma bakigera ku nzu y’umukunzi we havuka intonganya zanahuruje abaturanyi hanyuma umukunzi we amukurura ibice bye by’ibanga undi ahita apfa.”

Kamwaza yavuze ko bibabaje cyane kubona nyakwigendera Muchenga yarapfuye, nyamara yari yagiye kwishimishanya n’umukunzi we mu mafaranga yari yahembwe yakabaye yarafashije umuryango we.

Ikibabaje kindi ngo ni uko Muchenga akimara gupfa, Ropafadzo yahise ajyana umurambo we mu muryango hanyuma agatabaza Polisi avuga ko hari umuntu utamenyekanye wapfiriye ku muryango we.

Nyakwigendera yasize abana bane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *