Umutoza waziranaga n’abafana ba APR FC yagizwe umutoza wa Yanga ya Haruna na Sarpong

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yagize Umunya-Aerbia, Zlatko Krmpotic wahoze atoza APR FC ya hano mu Rwanda, umutoza wayo mukuru imusimbuje Umubiligi Luc Eymael yirukanye mu minsi ishize.

Mu busanzwe Umurundi Kaze CĂ©dric wigeze gutoza ikipe ya Mukura Victory Sports ya hano mu Rwanda ni we wahabwaga amahirwe yo kujya gutoza iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania, gusa ibye byaje gupfa habura amasaha make ngo ashyire umukono ku masezerano ku mpamvu z’umuryango we.

Yanga Africans yatangaje ko Zlatko yasinye imyaka ibiri yo kuyitoza, nk’uko byemejwe na Eng. Hersi, Umuyobozi muri Yanga ushinzwe ishoramari ari na we ufite mu nshingano ibijyanye no kwandika abakinnyi.

Yavuze ko Zlatko azagera i Dar es Salaam ku munsi ku wa Gatandatu w’iki cyumweru Yanga Africans izizihirizaho umunsi mukuru wayo wa Yanga Day, agahita atangira imirimo.

Umutoza Zlatko Krmpotic arazwi cyane hano mu Rwanda, kuko yatoje ikipe ya APR FC kuva muri Gashyantare umwaka ushize kugeza muri Kamena, mbere yo gutandukana na yo kubera umusaruro mubi agahita asimbuzwa Umunya-Maroc, Mohammed Adil Erradi.

Zlatko ni umwe mu batoza batacanaga uwaka n’abafana ba APR FC bamushinjaga umusaruro mubi uherekejwe n’umupira utaryoheye ijisho.

Abakinnyi nka Iranzi Jean Claude bari mu bazi neza uyu mutoza wakundaga kumwicaza ku gatebe, haba muri APR FC no muri Zesco United yo muri Zambia bigeze guhuriramo.

Magingo aya Zlatko wananyuze muri TP Mazembe nk’umutoza wungirije, yatozaga ikipe ya Polokwane City FC yo muri Afurika y’Epfo.

Muri Yanga Africans azaba atoza abakinnyi bazwi hano mu Rwanda, barimo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima ndetse n’Umunya Ghana, Michael Sarpong wahoze akinira Rayon Sports.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *