Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ukorera mu murenge wa Mata w’akarere ka Nyaruguru, arashinjwa n’umwana w’imyaka 15 kumusambanya nyuma yo kumuciraho ikariso yari yambaye.

Byabaye Tariki 02 Kanama 2020, ubwo uyu mwana w’imyaka 15 yari kumwe na mugenzi we mu gishanga cy’iwabo mu mudugudu wa Taba, Akagari ka Rwamiko mu murenge wa Mata. Icyo gihe ngo uwo umusirikare yarahabasanze, afata uwo mwana ukuboko aramukomeza yirukana uwo bahiranaga ubwatsi mu birayi.

Umwana wasambanyijwe yagize ati: “Twari turi kwahira ubwatsi mu birayi maze umusirikare wari ahantu mu gihuru araduhamagara, abwira akandi kana twari turi kumwe ngo nikagende kage kwahira hirya, dusigara tuzurungutana kugeza ubwo imbaraga zinshiranye ansindagira umutwe wanjye ku giti, ankubita umutego nikubita hasi. Kubera ko nari nambaye ikabutura y’ababuci arayishwanyaguza.”

Uyu mwana usanzwe wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko nyuma yo gusambanywa yageze mu rugo bamujyana ku kigo nderabuzima, bamuha ibinini bahita banamwohereza ku bitaro bya Munini.

Ngo bavuye ku bitaro we na nyina bagiye mu kigo cya gisirikare, ubuyobozi bwa gisirikare busaba uyu mwana kwerekana umusirikare wamusambanyije aramwerekana.

Ati: “Babanje kubaza mama ngo ese warize?, ati ‘oya’, barongera baramubaza bati ‘se umugabo wawe yarize ‘ati oya’. Noneho batujyana mu kigo cya gisirikare babashyira ku murongo mukoraho maze kumukoraho bamujyana mu biro.”

Uyu mwana n’umubyeyi we bahuriza ku kuba ubutabera bwakora akazi kabwo, uwamusambanyije agahanwa bakanamenyeshwa igihano yahawe.

Umubyeyi w’uyu mwana usa n’uwahungabanyijwe n’icyaha cyakorewe umwana we. Iyo atangiye kugira icyo abivugaho ahita afatwa n’ikiniga kuvuga bikamunanira.

Uyu mubyeyi yagize ati: “Ntabwo twashoboye kumenya izina ry’uwo musirikare, umwana yaragiye aramwerekana njye bahita bajyana mu biro. Inzego zibishinzwe zigomba kunkurikiranira ikibazo cy’umwana wanjye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse ko bakigejeje ku nzego zibakuriye.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt.Col Innocent Munyengango, yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko kiriya kibazo atari akizi gusa avuga ko bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Nta makuru mbifiteho. Reka dukurikirane tubaze ababishinzwe.”

Ibi bibaye mu gihe hari abasirikare babiri bo mu ngabo z’u Rwanda bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo gusambanya abagore byakorewe mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ingingo ya 133 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura byimbitse imiterere y’icyaha cyo gusambanya umwana, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    Uwo musirikare ni akurikiranwe kuko imbere y’amategeko turareshya!

  2. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    Uwo musirikare ni akurikiranwe kuko imbere y’amategeko turareshya!

  3. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    Yamufashe ku ngufu.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    1. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
      Amategeko y’URBANDALE, nakor’akazi kayo ati Taye kugihagararo c’uwo mus iri kari yakoze iryo shano.

    2. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
      Amategeko y’URBANDALE, nakor’akazi kayo ati Taye kugihagararo c’uwo mus iri kari yakoze iryo shano.

    3. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
      Amategeko y’URBANDALE, nakor’akazi kayo ati Taye kugihagararo c’uwo mus iri kari yakoze iryo shano.

    4. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
      Amategeko y’URBANDALE, nakor’akazi kayo ati Taye kugihagararo c’uwo mus iri kari yakoze iryo shano.

  4. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    Yamufashe ku ngufu.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

  5. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    nyamara iki gisirikare cy’urwanda kimaze gutakaza umwimerere, ubu ni ubwa2 nyuma yabarongoye abagore muri bannyahe?, mwitonde kitamera nkicya congo

  6. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    nyamara iki gisirikare cy’urwanda kimaze gutakaza umwimerere, ubu ni ubwa2 nyuma yabarongoye abagore muri bannyahe?, mwitonde kitamera nkicya congo

  7. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    C’EST DOMAGE ! NA NONE KANDI ABASIRIKARE? BTEYE ISONI KABISA .GUSA IYO UMUNTU AKEKWAHO IKOSA CYANGWA ICYAHA ATARAHAMYWA KIMWE CYANGWA BYOMBI N’UMUCAMANZA ABA AKIRI UMWERE IMBERE Y’AMATEGEKO NGIRA NGO NI NAYO MPAMVU N’UYU MUNYAMAKURU ABA YANZE KU MUTUNGA CAMERA MU ISURA YE, KUKO ABIKOZE NYUMA BIKAZA KUGARAGARA KO ARI UMWERE IKINYAMAKURU AKORERA CYAGEZWA MU NKIKO KIREGWA IBYAHA BYO GUSEBANYA.

  8. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    C’EST DOMAGE ! NA NONE KANDI ABASIRIKARE? BTEYE ISONI KABISA .GUSA IYO UMUNTU AKEKWAHO IKOSA CYANGWA ICYAHA ATARAHAMYWA KIMWE CYANGWA BYOMBI N’UMUCAMANZA ABA AKIRI UMWERE IMBERE Y’AMATEGEKO NGIRA NGO NI NAYO MPAMVU N’UYU MUNYAMAKURU ABA YANZE KU MUTUNGA CAMERA MU ISURA YE, KUKO ABIKOZE NYUMA BIKAZA KUGARAGARA KO ARI UMWERE IKINYAMAKURU AKORERA CYAGEZWA MU NKIKO KIREGWA IBYAHA BYO GUSEBANYA.

  9. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    Nabisomye vyose ndumva ivyo iki kinyakuru cavuze ari nka story nkazimwe z’Abami tutigeze tubona,gute muvuga ngo n’umwana ariko ntimuvuge izina nabavyeyi biwe ntanumwe agira izina umusirikare ntagira izina ntagira nikambi akoreramo,mwafashe amakuru igice ntimugatere ibihuha ngo namakuru mutanze!mwige gutanga amakuru,canke muze muratanga amakuru mwatohoje neza!

  10. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    Nabisomye vyose ndumva ivyo iki kinyakuru cavuze ari nka story nkazimwe z’Abami tutigeze tubona,gute muvuga ngo n’umwana ariko ntimuvuge izina nabavyeyi biwe ntanumwe agira izina umusirikare ntagira izina ntagira nikambi akoreramo,mwafashe amakuru igice ntimugatere ibihuha ngo namakuru mutanze!mwige gutanga amakuru,canke muze muratanga amakuru mwatohoje neza!

  11. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    Igisirikari cyacu ko cyari intangarugero byakigendekeye bite?Oya rwose nibagerageze basubire kumwimerere wa RPA.

  12. Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya
    Igisirikari cyacu ko cyari intangarugero byakigendekeye bite?Oya rwose nibagerageze basubire kumwimerere wa RPA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *