Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa Gatanu, bwatangaje ko bwakiriye ibaruwa y’ubwegure ya Hategekimana Jean wari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mahama, nyuma yo gufatwa mu ijoro ryakeye yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Amakuru avuga uyu muganga yafashwe saa yine z’ijoro kandi yanasinze, mu gihe amasaha mashya ntarengwa yo gutaha atagomba kurenga saa moya.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandarikanguye Gerardine, yabwiye BWIZA ko uriya muyobozi uretse kuba yafashwe yarengeje amasaha, nk’umuntu ushinzwe kurengera ubuzima bwa rubanda bitari bikwiye ko afatwa yasinze.

Yagize ati: “Ari mu bantu baraye bafashwe nimugoroba bishe amabwiriza arimo amasaha yo gutaha kuko bafashwe mu ma saa yine, hari n’amabwiriza avuga ko utubari tutemewe ariko we yasanzwe mu kabari yananyoye yanasinze, ariko kandi byonyinyine kuba ari n’umuganga, ari mu bagakwiye kuba bakangurira abaturage kwirinda iki cyorezo kubera ko bazi uburemere bwacyo, nta kundi byari kumera.”

Mukandarikanguye yavuze ko uriya muganga n’iyo adasezera bari kumukurikirana, ngo kuko umuyobozi wagakwiye kuba intangarugero adakwiye kwica amabwiriza hanyuma ngo arare kuri Polisi nibucya bamurekure atahe.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Twubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19

  2. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Twubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19

  3. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Birakwiye kuba intangarugero (nkore neza bandebereho)

  4. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Birakwiye kuba intangarugero (nkore neza bandebereho)

  5. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Birakwiye kuba intangarugero (nkore neza bandebereho)

  6. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Birakwiye kuba intangarugero (nkore neza bandebereho)

  7. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Birakwiye kuba intangarugero (nkore neza bandebereho)

  8. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Birakwiye kuba intangarugero (nkore neza bandebereho)

  9. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Mujyemuduha namashusho yukobikorwa

  10. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Mujyemuduha namashusho yukobikorwa

  11. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Pole sana Bwana HATEGEKIMANA ! ibyago bigwira abagabo, gusa naba nawe nta kibi tukuziho wari inyangamugayo , kandi n’abo bavuga ibyo bose turabazi si ba miseke igoroye ,ku ngingo y’agatama yo Kirehe kereka nibashyiraho icyumba cy’amasengesho muri office y’Akarere n’aho ubundi abakandida bako ni benshi kandi na bo bariyizi! naho COVID yo ni hatari ku isi yose uretse gusenga jye mbona nta kindi cyayikuraho.

  12. Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya
    Pole sana Bwana HATEGEKIMANA ! ibyago bigwira abagabo, gusa naba nawe nta kibi tukuziho wari inyangamugayo , kandi n’abo bavuga ibyo bose turabazi si ba miseke igoroye ,ku ngingo y’agatama yo Kirehe kereka nibashyiraho icyumba cy’amasengesho muri office y’Akarere n’aho ubundi abakandida bako ni benshi kandi na bo bariyizi! naho COVID yo ni hatari ku isi yose uretse gusenga jye mbona nta kindi cyayikuraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *