Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aza ku isonga mu bakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bakurikirwa cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Umukuru w’Igihugu akoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuva muri Gicurasi 2009, akaba akurikirwa n’abarenga miliyoni ebyiri. Perezida Kagame we akurikira kuri Twitter abantu 181, biganjemo abanyepolitiki.
2. Yoweri Kaguta Museveni
Umukuru w’Igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu bya EAC bakurikiranwa cyane ku rubuga rwa Twitter.
Museveni by’umwihariko ni umwe mu banyuza ubutumwa bwinshi kuri uru rubuga kuva yatangira kurukoresha muri Werurwe mu myaka 10 ishize.
Perezida Museveni afite abamukurikira barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 800, n’abo akurikirana kuri uru rubuga 28 bonyine barimo Perezida Kagame.
3. John Pombe Magufuli
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yatangiye gukoresha urubuga rwa Twitter muri Nyakanga 2015, ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora igihugu cya Tanzania.
Uyu mukuru w’Igihugu uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora Tanzania mu myaka itanu iri imbere, afite abamukurikira kuri Twitter barenga gato ibihumbi 903.
Perezida Magufuli we akurikirana abantu umunani bonyine kuri urwo rubuga, barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
4. Gen. Evariste Ndayishimiye
Perezida mushya w’u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye; yatangiye gukoresha Twitter muri Kanama 2016.
Afite abamukurikira kuri uru rubuga babarirwa mu 40,800; we agakurikirana abantu umunani batarimo umunyamahanga n’umwe.
5. Salva Kiir
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir ufunika uru rutonde, yatangiye gukoresha Twitter muri Gashyantare 2016.
Ni urubuga adakunze kunyuzaho ubutumwa bwinshi dore ko nk’ubwo aheruka kurushyiraho ari ubwo ku wa 27 Gashyantare umwaka ushize.
Perezida Kiir afite abamukurikira kuri Twitter 3,270 n’abo akurikirana 299 barimo Perezida Kagame, Ikinyamakuru The New Times ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Icyitonderwa: Uru rutonde ntirugaragaraho Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta, bijyanye n’uko muri Werurwe umwaka ushize yafashe icyemezo cyo guhagarika imbuga nkoranyambaga ze zose. Urukuta rwe rwa Twitter yaruhagaritse rufite abarenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 bamukurikirana.


