Karasira nahabwa inkunga na RNC si ikibazo_Karasira Aimable

Sangiza iyi nkuru

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko yirukanwa na yo muri uku kwezi, yakomoje ku mafaranga y’imfashanyo akomeje kohererezwa n’abantu batandukanye, avuga ko kuba yahabwa inkunga na RNC bitavuze ko akorana na yo.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama, ni bwo Prof Philipp Cotton uyobora Kaminuza y’u Rwanda, yandikiye Karasira amumenyesha ko yirukanwe mu bakozi ba Kaminuza, kubera amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Karasira yazize amakosa arimo “Kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo binyuze mu matangazo atavugwaho rumwe akorerwa mu ruhame hakoreshejwe imiyoboro y’itangazamakuru itandukanye, by’umwihariko amatangazo anyuranyije n’indangagaciro, amahame n’inshingano” ze nk’umurezi.

Yashinjwe kandi “Gukwirakwiza amakuru agamije kwangisha no kubahuka Kaminuza n’izindi nzego, ndetse no guta igihe cye mu bikorwa bitubaka umwuga we.”

Mu minsi ishize hamenyekanye amakuru avuga ko nyuma y’uko Karasira Aimable yirukanwe mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda, Abanyarwanda baba hanze y’igihugu batangiye gukusanya inkunga yo kumufasha kuri ubu imaze kurenga ÂŁ8,200.

Byavuzwe ko abateye inkunga uyu mwarimu wamenyekanye nka Professor Nigga biganjemo abarwanya Leta y’u Rwanda, barimo n’abo mu mutwe wa RNC.

Ku bwa Karasira, ngo kuba RNC yamuha inkunga akemera kuyakira ngo ni nk’uko na RPF-Inkotanyi yayimuha na yo akayifata, mu gihe cyose iyo nkunga yaba iri mu murongo utari uwo kurwanya Leta.

Aganira na BWIZA TV yagize ati: “Karasira kuba yahabwa inkunga na RNC si ikibazo…Karasira ni umuntu wavugiye abantu bose, Karasira nahabwa inkunga na RNC si ikibazo. Icyo kintu ni cyo abantu bakwiye kwiyumvisha. Karasira ndi umuntu wigenga, ninshyigikirwa na RPF ntabwo nzanga inkunga ya RPF, ninshyigikirwa na RNC ntabwo nzanga inkunga za RNC, ahubwo inkunga za RNC nzazanga igihe byitwa ko ndi mu murongo wo kurwanya Leta, aho ho ntabwo nakwifatanya na bo.”

Ku bwa Karasira wemeza ko ibyo akora ari nk’ivanjili, ngo kuba RNC yamutera inkunga ni nk’uko Orchestre Impala yacurangira Abanyarwanda bakishima, hanyuma ingeri zose z’abantu bakayifasha.

Yatanze urugero rw’uko Rayon Sports nk’ikipe y’Abanyarwanda hafi ya bose, yigeze kujya gukina na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, hanyuma abantu bo muri RNC bo mu bihugu bya Mozambique, Zambia na Afurika bakajya kuyishyigikira.

Karasira Aimable yemeza ko abantu bakomeje kumwegera bamushimira kubera uruhare agira mu kuvuga ibibazo by’abaturage, akemeza ko yari akwiye gushimirwa birenzeho.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Karasira nahabwa inkunga na RNC si ikibazo_Karasira Aimable
    jyewe uko mbibona,nuko uyu mugabo asa nufite utubazo twihungabana muriwe. ndetse nitangazamakuru rikwiye kumureka akaruhuka agatuza akanitecyerezaho.

  2. Karasira nahabwa inkunga na RNC si ikibazo_Karasira Aimable
    jyewe uko mbibona,nuko uyu mugabo asa nufite utubazo twihungabana muriwe. ndetse nitangazamakuru rikwiye kumureka akaruhuka agatuza akanitecyerezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *