Umugore witwa Izimungu Divine wo mu karere ka Kayonza, yasanzwe mu mugozi mu cyumba cy’inzu ye yapfuye, nyuma y’amezi arindwi yari amaze arushinze.
Byabaye ku cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, ahagana saa Tanu z’amanywa, mu Mudugudu wa Rwagatera mu Kagari ka Kirehe ho mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikobwa w’Umurenge wa Kabare, Semugeshi Mberwa, uyu mugore yari amaranye amezi arindwi n’umugabo we, gusa hakaba hatazwi icyatumye yiyahura, bijyanye n’uko nta makimbirane yari azwi hagati ye n’umugabo we.
Yagize ati: “Bari bamaranye amezi arindwi bashakanye n’umugabo we nubwo batari barasezeranye, uyu munsi mu gitondo umugabo yabyutse atembera mu gasantere bisanzwe agarutse ahura n’undi muntu wari uvuye iwabo [umuturage ufite ubumuga bw’ubugufi] arahamagara abura umwitaba, kuko ari inzu nto y’icyumba na salon arebyemo abona umuntu aranagana mu mugozi niko kwinjira asanga ni uwo mugore.”
Gitifu Semugeshi yakomeje avuga ko umugabo nawe yahise ahagera aca wa mugozi ngo atabare umugore we, ariko asanga yarangije yamaze gupfa.
Umugabo ngo yabwiye ubuyobozi ko nta kibazo na kimwe yari afitanye n’umugore we, kuko bari bamaranye amezi arindwi yonyine.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzumwa mbere yo gushyingurwa.
Nyakwigendera Izimungu yiyahuye nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize undi muturage wo mu Murenge wa Kabare na bwo yari yiyahuye, bikavugwa ko yakekaga ko umugore we amuca inyuma.


