Imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba AFC-M23 n’Ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 8 Nzeri, mu mudugudu wa Kishee uherereye muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, imirwano hagati y’impande zombi imaze igihe kirenga icyumweru mu midugudu itandukanye yo muri gurupoma za Nyamaboko 1er na Nyamaboko 2.
Nyuma y’uko umudugudu n’agace k’ubucuruzi ka Humura bifashwe, imirwano yariyongereye cyane muri centre ya Kishee, aho bigaragara ko imitwe ya AFC/M23 iri kwirukana imitwe ya Wazalendo yari ifatanyije n’ingabo za leta (FARDC) zari zahahungiye nyuma yo gukubitwa inshuro mu gace k’ubucuruzi ka Humura.
Iki kibazo cy’umutekano cyatumye abaturage benshi bahunga. Imidugudu ya Katanga, Ngoyi, Kitobo, na Luho, hamwe no mu bice bihakikije, yasigaye nta baturage bayirimo kubera ubukana bw’imirwano nk’uko bitangazwa na Kivu Morning Post.
“Tumaze iminsi ku muriro kuva ku wa Mbere ushize. Imirwano irakomeje. Nubwo bamwe muri twe bashoboye guhunga, dufite impungenge zikomeye ku basigaye inyuma. Umudugudu wa Humura wafashwe n’umutwe wa M23 ejo. Uyu munsi, imirwano ikomeye iri kubera mu mudugudu wacu wa Kishee, ariko hari n’imirwano mu midugudu yose ihakikije,” ibi byavuzwe n’umuturage wo muri Kishee wahunze, utashatse ko amazina ye atangazwa.
Iyi mirwano kandi iri gutuma amasomo ahagarara muri aka gace ka Teritwari ya Masisi.
Ibikorwa remezo bitandukanye biracyafunze kubera imirwano.
Mu gihe imiryango imwe yakira abantu bavuye mu byabo, abandi barara hanze, ibi bigatuma abagore batwite, abana n’impinja bahura n’imibereho igoye cyane.
Kugeza ubu nta nkunga y’ubutabazi iratangazwa ko yageze aho abo bantu bahungiye, nubwo umubare wabo ugenda wiyongera uko iminsi ishira bitewe n’uko iyo mirwano ikomeje.


