Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, Sayyid Badr bin Hamad Al Busaidi, yagiranye ibiganiro i Salalah, mu Ngoro ya Al Husn, na Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga wa Repubulika y’u Rwanda, mu rwego rw’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu Bwami bwa Oman.
Aba ba Minisitiri bombi bagaragaje ubushake bwo gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ibyavuye muri uru ruzinduko no gukomeza guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi. Baganiriye ku buryo bwo kubakira ku ntambwe nziza imaze guterwa, baganisha ku bufatanye buhamye kandi bunyuranye, bushingiye ku gushorana imari, guteza imbere imishinga yongerera agaciro ibicuruzwa, no gushimangira imikoranire mu by’ubukungu n’ubwikorezi hagati ya Oman n’u Rwanda.
Banaganiriye ku mahirwe yo guhindura ibyo abantu basanzwe barasezeranye muri gahundangiro n’imishinga mu nzego z’ingenzi, ari na ko bashishikariza ubufatanye hagati y’inzego za leta n’iz’abikorera ku giti cyabo, kugira ngo hagurwe inyungu rusange mu bukungu no gufungura inzira nshya z’ubucuruzi, ishoramari n’ubumenyi.
Ba Minisitiri bombi kandi nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru bya Oman, bunguranye ibitekerezo ku bibazo byo ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga bireba impande zombi, banashimangira akamaro ko gukomeza kugirana inama no guhuza ibikorwa, ndetse no gukoresha ingamba n’ubushobozi bw’ibihugu byombi mu kubaka inzira zagutse z’ubufatanye n’itumanaho hagati ya Oman na Afurika y’Iburasirazuba.


