Kidum

Kidum Kibido yatunguranye ku kibazo cyo gucyura Abanyarwanda n’Abarundi bagorewe muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu muziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba,  Jean-Pierre Nimbona uzwi nka Kidum Kibido Kibuganizo, yatunguranye avuga ko we yiteguye gukoresha imodoka (van) ye ijyamo abantu 11 ikifashishwa mu gucyura Abarundi n’Abanyarwanda bagorewe muri Kenya.

Ikinyamakuru Kenyans.co.ke cyanditse ko Kidum yagaragaje ko mu gihe abayobozi ntacyo bari gukora, we atarebera mu gihe Abanyarwanda n’Abarundi bageramiwe nyuma y’amagambo ya Perezida William Ruto, wasabye ko abanyamahanga baharira Abanya-Kenya ubucuruzi buto.

Kidum ati ” Abarundi n’Abanyarwanda bakoze iki gituma bafatwa muri ubu buryo? Ese kugurisha icyayi n’amandazi ni icyaha? Ese ambasade yacu, mushobora guhaguruka mukagira icyo mukora kugira ngo basubire iwabo mu cyubahiro? Mfite imodoka itwara abantu 11, kandi niteguye kuyishyira ku bw’umuntu wese uyikeneye kugira ngo idufashe gutahukana abacu mu gihugu.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’Abanyarwanda n’Abarundi bari guca mu bihe bikomeye muri Kenya bitewe n’amabwiriza mashya ya Perezida Ruto. Mu minsi mike ishize nibwo uruvunganzoka rw’Abarundi bari bagiye kuri ambasade yabo muri Kenya basaba gufashwa gutaha iwabo.

Ubuyobozi bwa Kenya bwatanze iminsi 90 yo kuba uziko atari uwo muri icyo gihugu aba yashatse ibyangombwa bimwemerera gukorera muri icyo gihugu.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply