IMG-20260908-WA0015

U Rwanda rwataye muri yombi umudepite wa Gabon

Sangiza iyi nkuru

Umudepite wa Gabon, Augustin Lobelle Yembi, yatawe muri yombi afashwe n’u Rwanda nyuma yo gukubitira urushyi umukozi wa sosiyete y’indege ya RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Ikinyamakuru Gabon Actu kivuga ko uyu mudepite yari amaze iminsi afungiwe mu Rwanda, mbere y’uko abayobozi b’ibihugu byombi bumvikana ko asubizwa muri Gabon kugira ngo abe ari ho akurikiranirwa.

Ku wa 3 Nzeri 2026 ni bwo Augustin Lobelle Yembi yatawe muri yombi, ubwo yari ari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Amakuru yatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon avuga ko yafashwe nyuma y’ibikorwa by’urugomo yakoreye umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa bya RwandAir ku kibuga cy’indege.

Amashusho BWIZA yabonye yerekana uriya mudepite akubita urushyi rurenereye uwo mukozi.

Nyuma yo gufatwa, Yembi yashyizwe mu maboko ya polisi ndetse aza gufungwa mu gihe yari ategereje kugezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.

Ikibazo cye nyuma yo kugera ku buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri Perezida wayo, Michel Régis Onanga Ndiaye, yayoboye inama y’Ibiro by’Inteko yabaye mu buryo bwihariye, iganira ku kibazo cy’uyu mudepite wari umaze iminsi afungiwe i Kigali.

Perezida Kagame na Oligui Nguema bagize uruhare mu gukemura ikibazo

Amakuru yatangajwe n’Inteko ya Gabon avuga ko ikibazo cyakemuwe binyuze mu nzira za dipolomasi, nyuma y’ibiganiro hagati y’abayobozi ba Gabon n’u Rwanda.

Yavuze ko umubano mwiza hagati ya Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wagize uruhare mu gushaka umuti w’ikibazo.

Ku wa 6 Nzeri, abayobozi b’u Rwanda bemereye Yembi kuva ku butaka bw’u Rwanda, maze ashyikirizwa abayobozi ba Gabon.

Kuri ubu ategerejwe muri Gabon, aho biteganyijwe ko azashyikirizwa ubutabera bw’icyo gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply