Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku wa 11 Nzeri 2026, saa munani z’amanywa (2:00 PM).
NESA yatangaje ko iki gikorwa kizaba gihuriweho n’abanyeshuri bakoze ibizamini, abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’imirimo y’uburezi.
Abashaka gukurikira itangazwa ry’amanota bazabasha kureba umuhango wo kuyatangaza imbona nkubone (live) ku muyoboro wa YouTube wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ndetse n’uwa NESA.
NESA kandi yamenyesheje abanyeshuri bo mu mashuri abanza basubiyemo ko amanota yabo azaboneka kuri SDMS bakoresheje urubuga rwa NESA SDMS, guhera ku wa 11 Nzeri 2026.
Abanyeshuri barasabwa gukurikirana imiyoboro yemewe ya NESA kugira ngo babone amakuru ajyanye n’itangazwa ry’amanota.



