Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports, bwandikiye ubwa Radi/TV10 bubwihanangiriza ku byatangajwe n’abanyamakuru bayo bashinje Kiyovu Sports kuba yarigeze gutegura igikorwa cyo gushimira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kiyovu Sports yasobanuye ko byavuzwe mu kiganiro cya 10 Sports cyatambutse ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama.
Ibaruwa yanditse iragira iti: “Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama mu kiganiro cya siporo cyanyuze kuri Radio 10, humvikanye abanyamakuru barimo uwitwa Karenzi Sam na Kazungu Claver bavuga ngo Kiyovu Sports yateguye igikorwa cyo gushimira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barimo Matayo ngirumpatse ndetse ngo n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya MRND.”
Kiyovu Sports yasabye ubuyobozi bwa Radio/TV10 kunyomoza ibyatangajwe na bariya banyamakuru binyuze mu kiganiro 10 Sports, kandi bigahabwa umwanya ungana n’uwo bariya banyamakuru bamaze bayisebya.
Kiyovu Sports kandi yavuze ko ibyavuzwe n’abanyamakuru ba kiriya gitangazamakuru nta bunyamwuga n’ubushishozi byarimo, iboneraho gutangaza ko icyamaganye yivuye inyuma kubera inkuru zacyo ziyibasira.
Iyi kipe yo ku Mumena yavuze ko ibyo nibidakorwa iziyambaza ubutabera ndetse n’izireberera itangazamakuru.
Umuyobozi wa Radio/TV10 yemereye BWIZA ko ibaruwa ya Kiyovu Sports yayibonye, gusa akaba agomba kubanza kumva ikiganiro cyo ku wa Mbere mbere yo kubanza kugira icyo ayivugaho.
Kiyovu Sports si yo kipe ya mbere ishinje kiriya gitangazamakuru kuyibasira, dore ko na Rayon Sports yakunze gushinja abanyamakuru bacyo kuyisebya no kuyibasira mu biganiro bya siporo bitandukanye.

10 Responses
Kiyovu Sports yihanagirije Radio 10 yayishinje gushimira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi
Bagira amakipe bazanaho umununwa bazibeshye Kuri APR barebe uko bazaba ibiragi

Iyo urugo rurigusenyuka umubyeyi yanga abana bamukuye mubukene yarangiza akanduranya nabaturanyi murumva igikurikiraho

ubwo se nibyo ko radio yakwibasira abantu ivuga ibintu byaba ari nta gihamya. ko byaba bibabaje kuri abo banyamwuga

Niba hari recruitment mbi zakozwe,ni izakozwe na Radio/Tv 10,nyuma y igenda rya bariya basore b imikino.
Ni bo bantu bavuga ibintu bitagira facts,bacuranywa amagambo,nta analyse namba niho umuntu avuga ukibaza niba yabirose cg yabihimbye bikakuyobera,nta bunyamwuga namba pe!
Njye sinkibibazaho nahisemo kutazongera kubumva gusa!????

Birakwiye ko aba banyamakuru bafatirwa ibihano kuko barakabije. Sam Karenzi akwiye gusubira kwiga itangazamakuru kuko arasebanya bikabije