HSAbkDRWgAokSEe

Uganda: Byagenze gute ngo umuhango wo gutabariza Umwami Oyo wa Tooro uhungabane inshuro ebyiri?

Sangiza iyi nkuru

Gushyingura Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, byahungabanyijwe kabiri kuri uyu wa Gatandatu ushize nyuma y’uko Umwamikazi Best Kemigisa yanze gahunda yo kwimura umugogo (umurambo w’umwami) w’umwami wapfuye, bituma abashinzwe umutekano babyivangamo ndetse bitinza kumutabariza (gushyingura umwami) mu irimbi ry’abami i Karambi, nk’uko bivugwa n’abantu benshi bazi ibyabaye.

Amakimbirane ya mbere yabaye mu gitondo mu ngoro y’umwami, mbere gato y’umuhango wo kumusabira umugisha muri Kiliziya ya Mutagatifu Yohani i Fort Portal.

Amakuru avuga ko Kemigisa yanze ko umugogo wa Oyo usohoka mu ngoro ngo ujyanwe mu rusengero, bituma habaho amakimbirane mu gihe abari mu cyunamo, abayobozi b’ibwami n’abanyacyubahiro bari bategereje ko gahunda yo gutabariza umwami ikomeza.

Inzego z’umutekano zaje kuhagera zivana umugogo we mu ngoro, bituma ujyanwa muri Kiliziya ya Mutagatifu Yohani ngo asabirwe umugisha bwa nyuma.

Ibi byabaye mu gihe hari hasanzweho umwuka utari mwiza ibwami, bwari bwunamiye Umwami Oyo; uyu akaba yarapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kanama afite imyaka 34, nyuma y’imyaka irenga mirongo itatu ari Omukama.

Ariko umwuka mubi wongeye kuzuka nyuma yo kuva mu kiliziya, ubwo umurambo wajyanwaga ahashyingurwa abami i Karambi nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Nk’uko amakuru abivuga, Umwamikazi Kemigisa yongeye gutuma habaho gutinda ubwo yashimangiraga ko agomba kwitabira umuhango wo gutabariza aho abami batabarizwa. Izi mpaka zatumye ibikorwa bihagarara mu gihe hategurwaga uko umuhango wo gutabariza umwami wakomeza.

Ibi byagaragaje ubukana bw’amakimbirane ari mu muryango w’ibwami, mu gihe kandi Ubwami bwa Tooro buhanganye n’ikibazo cy’impaka ku bijyanye n’uzasimbura Oyo ku ngoma.

Komite ishinzwe igikorwa cyo guhitamo umwami yari yarahisemo George Desmond Kamurasi nk’uzamusimbura, aho abanyamuryango 15 kuri 18 bari bahari bamutoye ku itariki ya 4 Nzeri.

Nyuma yaho, icyo cyemezo cyaje kwamaganwa n’irindi tsinda, ryagaragaje inyandiko bivugwa ko ari umurage wa Oyo ugaragaza ibyo yifuzaga ku bijyanye n’uzamusimbura.

Iki kibazo cyaje gufata indi ntera ubwo Edward Rukiidi Nyabongo wa I yagaragaraga ndetse akimikwa nk’Umwami.

Impaka ku bijyanye n’uwo musimbura zatumye Minisitiri w’Intebe wa Tooro, Calvin Rwomiire, asaba ko habaho kwifata, anashishikariza amatsinda ahanganye guhagarika izo mpaka kugeza igihe umuhango wo gushyingura Oyo uzaba urangiye.

Ibyabaye mu muhango wo gushyingura byagaragaje ko amakimbirane yarenze inzira yo kuzungura, aho kutumvikana ku kuntu umugogo w’umwami ugomba gufatwa byageze no mu mihango yo kumutabariza mu ruhame.

Oyo yaje gutabarizwa mu irimbi ry’abami i Karambi, brangiza iminsi yari ishize y’ihangana rifitanye isano n’imihango ya nyuma yo gusezera umwami wategetse Tooro kuva afite imyaka itatu.

Ubu gushyingura byasimbuwe no kwimika Edward Rukiidi Nyabongo wa 1, watangiye imihango gakondo ijyanye n’ingoma ye nshya.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply