AR357QJIHJK2ZNW73WAW5I5ELI-og_image

Zimbabwe: Umunsi Perezida Mnangagwa yavukiyeho wagizwe umunsi w’ikiruhuko mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yatangaje ko itariki ya 15 Nzeri, umunsi w’ isabukuru ye, ari umunsi mushya w’ikiruhuko mu gihugu, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Herald.

Uyu munsi mukuru uzitwa Umunsi wa Munhumutapa wo kwizihiza ingoma ya Mutapa, ubwami bwa Shona bwabanjirije ubukoloni bwari busanzwe mu bice bya Zimbabwe na Mozambique bya none.

Uyu munsi uzizihizwa buri mwaka kuva ubu, nk’uko itangazo rya guverinoma ribivuga.

Uyu munsi mukuru ugaragaza isano iri hagati y’ubuhanga bw’ubwami bwa Mutapa mbere y’ubukoloni n’iterambere rya none ryatumye Zimbabwe igera ku ntambwe zitari zarigeze zigerwaho mu bikorwa remezo, kwihaza mu biribwa no guteza imbere abaturage, nk’uko ikinyamakuru Herald kibitangaza.

“Iri tangazo ni ukwizihiza ibyagezweho mu mateka n’ubu,” nk’uko bivugwa n’umukozi mukuru wa leta.

Muri Nyakanga, Perezida Mnangagwa yashyize umukono ku mavugurura y’itegeko nshinga ryakuyeho amatora ya perezida ataziguye yongera igihe cye n’icy’inteko ishinga amategeko kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi.

Inteko Ishinga Amategeko yemeje ayo mavugurura yatumye igihe Mnangagwa Azamara ku butegetsi kigera mu 2030.

Itegeko nshinga ryavuguruwe ryahagaritse abaturage mu matora ya perezida, abagize inteko ishinga amategeko ubu bakaba ari bo bafite inshingano zo guhitamo perezida.

Mnangagwa w’imyaka 83, yayoboye Zimbabwe kuva mu 2017, nyuma y’uko Perezida Robert Mugabe wari waramubanjirije yirukanwe ku butegetsi n’igisirikare mu 2019.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply