Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barashinja umupasiteri uyobora ishuri riri muri ako gace kubakorera akagambane bigatuma batagerwaho n’imihanda iri gucibwa.
Ni ikibazo basaba inzego bireba kugira icyo zigikoraho, kugira ngo barenganurwe.
Aba baturage bavuga ko bimwe imihanda bigizwemo uruhare na Pasiteri Tuyambaze Abel uyobora New Life School wabakomanyirije, kuko ngo yifuza ko ubutaka bwabo bwazagurirwaho ishuri rye.
Ndayisaba Evariste, umwe muri aba baturage, avuga ko ikibazo cyabo cyabaye gikomeye ubwo babonaga imihanda iri gucibwa mu gace batuyemo, ariko bakisanga itageze aho batuye.
Ati: “Nk’abaturage duturiye ishuri ry’inshuke rya New Life School twasanze dufite ikibazo cy’imihanda. Hari imihanda iri gucibwa mu makaritsiye, ariko twe twasanze ngo itazatugeraho.”
Ndayisaba na bagenzi be bavuga ko Pasiteri Tuyambaze ari we ubangamira icibwa ry’iyi mihanda, kuko ngo avuga ko ubutaka batuyeho buri mu mbibi z’ishuri rye.
Bavuga kandi ko hari aho ibyangombwa by’ubutaka bwabo byagiye bigaragara ko byanditsweho ko bwaguzwe na Pasiteri Abel, nyamara bo bakavuga ko nta masezerano yo kubugurisha bagiranye na we.
Ndayisaba ati: “Ibirenze ibyo twasanze ibyangombwa byacu by’ubutaka Pasiteri yarabyiyanditseho avuga ko yatuguriye. Yadutwaye ubutaka bwacu tutabizi.”
Akomeza avuga ko kuba batemera kugurisha ubutaka bwabo ku giciro batemeranyaho bidakwiye kubaviramo kubuzwa kugerwaho n’ibikorwa remezo.
Ati: “Muri make arashaka ko ubutaka bwacu butakaza agaciro kuko twanze kubumugurisha.”
Uwitwa Michel Dukuzumuremyi we avuga ko ikibazo cyabo ari uko uriya muvugabutumwa ashaka gukoresha ubutaka bwabo mu bikorwa bye kandi nta masezerano bagiranye.
Ati: “Ikibazo dufite mbere na mbere ni ukutagira uburenganzira ku butaka wiguriye, ukabona umuntu arashaka gushyiramo ibikorwa bye nta kintu yigeze aguha.”
Dukuzumuremyi yemera ko Pasiteri Abel hari ubutaka yaguze, ariko akavuga ko ikibazo ari uko ngo afata n’ubutaka bw’abandi akabuhuriza ku bwe, avuga ko nabwo buzagurirwaho ishuri.
Ati: “Uwitwa Pasiteri Abel hari ubutaka yaguze turabyemera, ariko ikibabaje ni uko afata n’ubutaka bwacu akabuhuza n’ubwe avuga ngo hose yarangije kwemererwa ko hazagurirwa ishuri rye, ariko icyo kintu ntitukizi, ntabwo twigeze tukimenyeshwa.”
Aba baturage bavuga ko biteguye kugurisha ubutaka bwabo ku bushake, ariko ku giciro gikwiye.
Dukuzumuremyi avuga ko Pasiteri Tuyambaze yagiye abasaba ko bamugurisha ubutaka bwabo, ariko akabaha amafaranga babona ko adahwanye n’agaciro k’ubutaka n’ishoramari bamaze kuhakorera.
Ati: “We ubwe yaratubungiye asaba ko twamugurisha, ariko noneho niba ubutaka warabuguze nka Frw miliyoni 5 we akumva ko yaguha miliyoni 2. Niba ufitemo igikorwa wumva ko kimaze kugutwara miliyoni 20 akumva ko yaguha 5. We yumva ko yakwagura ishuri rye twe akaduha intica ntikize.”
Mukeshimana Esther na we avuga ko yigeze kugirana ibiganiro na Pasiteri Tuyambaze ku bijyanye n’ubutaka n’inzu afite muri ako gace, ariko ko amafaranga yamuhaye ahabanye cyane n’agaciro abona ko ibintu bye bifite.
Ati: “Mfite inzu nujuje y’amabati 99. Ni inzu nubatse ubuyobozi bwampaye ibyangombwa ndavugurura. Mu rugo hariyo annexe, hirya hakaba akandi gasambu kajyamo indi nzu nini.”
Mukeshimana avuga ko mu biganiro bagiranye Pasiteri Abel yamuhaye Frw miliyoni 23, mu gihe we avuga ko yari yasabye Frw miliyoni 60.
Ati: “Twicarana yaduhaye Frw miliyoni 15 z’ikibanza, arongera aduha miliyoni 8 z’inzu. Kandi iyo nzu maze kuyishoraho nka miliyoni 15, ariko we aravuga ngo nzajya gutura ahantu hitwa mu Gacuro ngo nanjye nimure abandi. Yaduhaye miliyoni 23 mu gihe twari twamusabye miliyoni 60.”
Aba baturage bahuriza ku kuba inzego bireba zikwiye kubarenganura, kugira ngo na bo bagerweho n’imihanda nk’abandi, kuko kuba umuntu atarigeze agurisha ubutaka bwe bidakwiye kumubuza kubona ibikorwa remezo biteganyijwe n’ubuyobozi.
Pasiteri Abel: “Nta ruhare mfite mu kugena aho imihanda igarukira”
Pasiteri Tuyambaze Abel ahakana ko yaba ari we ubuza imihanda kugera aho abaturage batuye.
Yabwiye BWIZA ko igishushanyombonera cy’Akarere ka Musanze ari cyo kigena imikoreshereze y’ubutaka muri ako gace, kandi ko aho abaturage batuye hateganyijwe kwagurirwaho ishuri.
Ati: “Akarere gakora igishushanyombonera kagaragaje ko bariya bantu bateretse hagati mu mbibi z’ishuri, aho hantu hose bahagira ubwagukiro bw’ishuri ndetse bagena imihanda bateganyije ko iza ariko ikagarukira kuri cya kintu bateganyije ko kigomba kwagurirwaho ishuri.”

Tuyambaze avuga ko imihanda abaturage bamushinja gutuma itabageraho igarukira ku mbibi z’ubutaka bwe, bityo ko atari we wagennye aho iyo mihanda igomba kunyura.
Ati: “None njyewe hari uruhare mfite mu kugena aho imihanda igarukira mu gishushanyombonera cy’Akarere? Nta n’ubwo ari njye uri gukora iyo mihanda ahubwo ni engineer wapatanye gukora site z’Akarere.”
Ku bijyanye no kugura ubutaka bw’abaturage, Abel avuga ko yiteguye kubugura, ariko ko ikibazo kiri ku giciro bamubwira.
Yavuze ko hari nk’umuturage usanzwe atuye ahagomba kwagurirwa umugezi wa Rwebeya wamuciye Frw miliyoni 80 we akemera kumuha 30, nyamara ubwo butaka bufite are 220 zonyine. Yavuze ko ubutaka bukubye ubwo inshuro zirenga 3 asanzwe azigura miliyoni 9.
Ubuyobozi bwijeje gukurikirana ikibazo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Ntambara Allan, yabwiye BWIZA ko ikibazo cy’amakimbirane hagati ya Pasiteri Abel n’aba baturage atari akizi mu buryo burambuye, ariko ko agomba kugikurikirana.
Yasabye abaturage kwitabaza inzego z’ubuyobozi bakazigezaho ikibazo cyabo, kugira ngo gisuzumwe ndetse nibiba ngombwa gikemuke.
Icyakora si ubwa mbere Pasiteri Abel Tuyambaze agirana amakimbirane n’abaturage baturanye n’ishuri rye.
Muri Mata 2025, umwe muri bo yamushinje kumwima inzira no kumubuza kugera iwe, biba ngombwa ko ikibazo gikemurwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nk’uko uwo muturage abivuga.


