nduhungirehe-4-removebg-preview

Nduhungirehe yasubije mugenzi we w’u Burundi wongeye gukora u Rwanda mu ijisho

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, kuri iki Cyumweru, itariki 13 Nzeri, yanenze cyane mugenzi we w’u Burundi, Edouard Bizimana, nyuma yo gutangaza ko umutwe wa FDLR ari urwitwazo u Rwanda rukoresha kugirango rugume muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, agiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X akandika ati: “Mu kiganiro gishishikaje cyane cyabereye kuri Public Senat, Nicolas Norman yagarutse ku ngingo y’ingenzi cyane: FDLR ni urwitwazo gusa rukoreshwa mu guhisha impamvu nyakuri z’intambara yashojwe ku baturage ba Congo. Igisubizo icyo ari cyo cyose kirambye gikwiye kuzirikana uku kuri”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yavugaga ikiganiro kimaze umwaka gitambutse kuri channel ya Public Senat cyari cyatumiwemo abasesenguzi barimo Nicolas Normand wahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Mali, Congo-Brazzaville no muri Senegal.

Muri iki kiganiro hagaragajwe ko u Rwanda rutazigera rwihanganira na gato ko umutwe wa FDLR, washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wakongera guhabwa intwaro n’ubutegetsi bwa Congo ngo uze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi byatangajwe na Minisitiri Bizimana byatumye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, amusubiza abanza kumwibutsa umwanya we mbere yo kwibaza ukuntu yabaye umuvugizi w’Abanyekongo.

Mu butumwa bwe Minisitiri Nduhungirehe yanditse ati: “Reka nibutse ko Édouard Bizimana atari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi gusa ahubwo ni na Perezida w’Inama Nshingwabikorwa ya AU.

Niba adasomye inyandiko z’umuryango ayoboye, reka nibutse ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wafashe ibyemezo byinshi byo kwamagana umutwe wa FDLR wakoze jenoside, kandi usaba ko wamburwa intwaro no gusubizwa mu gihugu cyabo.

Reka mwibutse kandi ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, binyuze mu buvugizi bwawo, ushyigikira byimazeyo Amasezerano ya Washington, yasinywe imbere ya Perezida Evariste Ndayishimiye. Muri urwo rwego, Guverinoma ya DRC yasinye Amasezerano y’Amahoro ya Washington yo ku itariki ya 27 Kamena 2025 n’Amasezerano ya Washington yo Kugarura Amahoro n’Iterambere yo ku itariki ya 4 Ukuboza 2025, aho yiyemeje guhagarika FDLR.”

Minisitiri Nduhungirehe rero akomeza yibaza ukuntu mugenzi we w’u Burundi, Edouard Bizimana, igihugu cye kitasinye kuri masezerano, agaruka akemeza ko FDLR ari urwitwazo.

Yagize ati: “None se byashoboka bite ko Édouard Bizimana, ukomoka mu gihugu kitasinye ayo masezerano, aza gutyo gusa akavuga ko FDLR ari “urwitwazo” (cyangwa icyo iryo jambo ryaba risobanuye cyose)? Biteye agahinda kubona Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe, uwo ingabo z’igihugu cye zifatanya n’umutwe wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akomeza guhakana kubaho k’umutwe w’abajenosideri, wamaganwe kenshi n’umuryango nyirizina ayobora.”

Minisitiri Nduhungirehe yasoje ubutumwa bwe asaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kwitonda ubutaha ukirinda guha akazi abantu basa nk’aho badafite ubushobozi bwo kuyobora.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply