RURA yazamuye cyane ibiciro bya lisansi na mazutu

Sangiza iyi nkuru

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi aho yavuye ku mafaranga 908 Frw igashyirwa kuri 966 Frw, ibisobanuye ko litiro imwe yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 58.

Ni mu itangazo RURA yasohoye mu kanya kashize.

Ibiciro bushya bya lisansi na mazutu byashyizweho, bisimbura ibyari byarashyizweho ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, aho lisansi yari yashyizwe ku mafaranga 908 Frw mu gihe mazutu yari kuri 883 Frw.

Ibiciro bishya bizatangira gukurikizwa ku wa 03 Nzeri, ni uko igiciro cya lisansi i Kigali ari 966 Frw kuri litiro mu gihe mazutu ari 943 Frw kuri litiro.

RURA isobanura ko iri zamuka ryatewe n’ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

RURA yongereye ibiciro by’ibukomoka Kuri Peteroli, mu gihe igendo ziri gukorwa mu gihugu ari nkeya kubera icyorezo cya Covid-19. Magingo aya nta kinyabiziga gitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyemerewe kuva mu ntara imwe kijya mu yindi, bikaba bikubiye mu ma bwiriza mashya aheruka gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *