Kuvugurura Ibitaro by’Icyitegererezo bya Ruhengeri byamaze gutangira, aho umushinga wagenewe miliyari 17.79 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27.
Ibitaro bya Ruhengeri byubatswe bwa mbere mu 1939, biri mu bigo byinshi by’ubuzima mu Rwanda bitacyujuje ibisabwa mu buvuzi cyangwa ibipimo bigezweho.

Umushinga wo gusana no kwagura ibitaro witezweho gutwara miliyoni 100 z’amayero (hafi miliyari 171 z’amanyarwanda), aho 75% azatangwa n’Ikigo cy’Iterambere cy’Abafaransa (AFD).
Nyuma yo kuzura, ibitaro bizaba bifite ibitanda by’abarwayi 550 byose hamwe, bivuye kuri 320 ubu. Bizaba bifite kandi ibitanda 36 by’indembe (ICU), ibyumba umunani byo kubaga na radiology.

Iyi nyubako izaba ifite kandi ikoranabuhanga rigezweho ryo gusuzuma indwara, ririmo MRI n’icyuma cya 64-slice CT scanner, hamwe n’ishami rya radiology rigezweho.
Inzu y’ababyeyi ifite ibitanda 220, irimo ibyuma 40 bya incubators, izongera ubushobozi bwayo bwo kwita ku bana barenga 6.000 babyarirwa muri ibyo bitaro buri mwaka.

Ivugurura ryitezweho kunoza imitangire ya serivisi no kwita ku mubare w’abaturage bagana ibitaro, biteganijwe ko bazagera kuri miliyoni eshatu mu 2040.

Kuvugurura bizasaba kwimurira by’agateganyo serivisi zimwe na zimwe z’ibitaro mu nyubako za leta zegereye aho biherereye.
Izi nyubako ziri kuvugururwa no gushyirwamo ibikoresho kugira ngo zizabashe kwakira serivisi z’ibitaro mu gihe cyo kuvugurura.


